Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Leta yabonye amakuru azifashishwa mu kurokora ubuzima bw’urubyiruko

Sunday 27 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yabonye amakuru ashingiye ku bushakashatsi azatuma urubyiruko rwongererwa ubumenyi mu kwirinda bishyira ubuzima bwabo mu kaga birimo imyitwarire mibi, ibiyobyabwenge n’ibisindisha.

Amakuru bashingiyeho yatangajwe mu bushakashatsi butatu bw’Umushinga Barame Project bwakozwe n’Ikigo cy’Iterambere cy’Ububiligi, Enabel, mu Gushyingo 2020 mu turere 7 ari natwo uwo mushinga usanzwe ukoreramo, wita ku myororokere mu rubyiruko.

Bwakorewe ku bari mu turere twa Gakenke, Rulindo, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Rusizi na Nyarugenge bwari bugamije gushaka amakuru asobanura, cyane cyane imyumvire y’urubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bwabo.

Ubushakashatsi bwa mbere Barame Project yakoze ni ubureba ku Biyobyabwenge n’ibindi bintu nk’inzoga mu rubyiruko ruri mu myaka kuva kuri 13 kugeza kuri 24 bakoresha.

Ubwa kabiri ni ubwarebye ku ireme rya serivisi urubyiruko rugana ibyumba rwashyiriweho byitwa Youth Corner (biba ku kigo nderabuzima) na Youth-freindly center (biba mu karere) n’icyo ababyeyi n’abaturage baba babyitezeho.

Ubwa Gatatu ni ubwarebye ku Bumenyi, imyitwarire, imyitwarire n’ibikorwa by’ingimbi n’abangavu ku bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere, byose mu turere Umushinga Barame ukoreramo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel akimara kumurikirwa ubwo bushakashatsi kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Ugushyingo 2022, yavuze ko bwabahaye amakuru menshi kubyo urubyiruko rukeneye gufashwamo.

Yagize ati: "Bwarebye ngo bafite ayahe makuru, bafite ubuhe bumenyi, bitwara gute, bakeneye iki, bifuza iki muri serivisi dutanga.

Turabonamo hari ahakiri ahagomba gushyirwa ingufu kugira ngo twongerere ubumenyi urubyiruko, bamenye uko ubuzima bwabo bw’imyororokere buteye, uko bagomba kwitwara cyane cyane abakiri bato, kuva ku myaka 15 kuzamura; harimo kumenya serivisi dutanga niba bazikoresha kuko muri buri karere (muri utwo turindwi) hubatswe ibigo by’urubyiruko kugira ngo rubashe kubona serivisi z’ubuzima bisanzuye, zirimo amakuru, ese barazikoresha, twazinoza gute... kuko urubyiruko rukeneye kumenya ikigomba gukorwa.

Yakomeje agira ati: "Babona bari gukura bakiri batoya umubiri wabo uhinduka; hanze aha hari ibishuko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ese yabyitwaramo gute. Ubu bushakashatsi buraza kutwereka serivisi zacu uko zitangwa twazinoza gute, harabura iki, twarushaho kwegera urubyiruko gute."

Ambasaderi w’Ububiligi, Bert Versmessen, yavuze ko basanze hakenewe kwirinda cyane mu rubyiruko.

Yagize ati: "Kwirinda ni ingenzi cyane; ni ukuvuga ko iyo utangiye kunywa ibisindisha bya alukolo unakoresha ibindi binyabutabire, nyuma y’imyaka 18 ingaruka ziba nyinshi cyane. Ni ukuvuga ko iyo utangiye ukiri muto, ku myaka 14, 15, ibyago byo gukomeza boba byinshi kurusha. Ni ukuvuga ko hari isano iri hagati y’imyaka utangiriyeho kunywa ibiyobyabwenge n’uko uzabatwa nabyo."

Mu myaka itatu uyu mushinga Barame umaze ukorerwa ku rubyiruko ruri muri ibyo bigo biri mu turere turindwi, ababukoze bavuga ko babonye byinshi mu byiciro bitatu ubushakashatsi bwakozwemo.

Umuyobizi muri Enabel, Dr. Innocent Turate akaba n’umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, yasobanuriye abanyamakuru ko basanze urubyiruko rubasha kugera mu bigo byaruteganyirijwe babasha kubona serivisi ku buzima bw’imyororokere ndetse bagahabwa na serivisi zigendanye no kwirinda ibiyobyabwenge no kubafasha ku bigendanye n’imikino mu gutyaza impano zabo kugira ngo barusheho kuba zabagirira akamaro.

Umwe mu rubyiruko rukoresha ikigo cya Club Rafiki giherereye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, Rukaka Djanel, yavuze ko yahigiye byinshi ndetse yabonye abo inyigisho zaho zahinduye bagasubira mu nzira nziza bari batangiye kwishora mu ngeso mbi bakiri bato.

Rukaka ubu asigaye ari umutoza w’abana biga kubyina muri iki kigo. Yagize ati: "Ndibukamo umwana, ntibuka neza amazina, yari umwana ufite ingeso y’ubujura, akorakora anywa n’itabi. Ariko egeze muri Club Rafiki twashyiraga za Telefone, inkweto hasi akatwiba, ukabona ashaka kwiyegereza abandi bana ngo abigishe ibyo akora; ni nawe watumye dushyira camera mu kigo kuko twaburaga uwatwibye.

Twaramufashe yibye Telefone, atunyurira mu buzima abayemo, ukuntu ari we witunze n’ibindi byose, kuko twari abayobozi twanga kumwirukana bimeze gutyo tumushyikiriza abayobozi baricara baramuganiriza bamushyira mu muryango umufasha bamushyira no mu ishuri baramukurikirana kugira ngo bamwereke ko atari we wenyine."

Ingabire Diane nawe uba mu kigo cy’urubyiruko avuga ko bitewe n’inama nyinshi yakuye mu kigo amaze gukura mu myaka no mu bitekerezo, ibishuko byose ntacyamutesha umurongo.

Yagize ati: "Nigiyeyo uburyo umukobwa yitwara igihe agize impinduka zidasanzwe ku mubiri we, uburyo wabyifatamo, ibyo wakirinda."

Iby’ingenzi mu bushakashatsi

Ubushakashatsi bwa mbere, Biyobyabwenge n’ibindi bintu nk’inzoga urubyiruko ruri mu myaka kuva kuri 13 kugeza kuri 24 bakoresha bwagaragaje ko inzoga n’urumogi ari biza imbere mu biyobyabwenge byugarije urubyiruko, aho 56% by’abana b’imyaka 13-24 basomye ku nzoga mu buzima bwabo naho 9% bagerageze urumogi.

Ubundi ni uko basanze 5% by’urubyiruko ari bo bagana ibigo byabashyiriweho, nabwo bibagaragarira ko hitabira gusa abegereye ibyo bigo.

Byagaragaye kandi ko 30% by’abana bari hagati y’imyaka 15 na 24 ntabazi ko hari uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Kimwe mu by’ingenzi abato bakura mu bigo by’urubyiruko ni ugutandukanya amakuru abashuka, aturutse ku bashaka kubangiriza ubuzima n’uko bakirinda kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byatuma bishora mu busambanyi no kwirinda inda zitateganyijwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru