Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Leta yashyizeho igiciro ntarengwa ku kilo cya Gaze

Tuesday 14 December 2021
    Yasomwe na

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukuboza 2021 igiciro cya gaze ikoreshwa mu guteka kitagomba kurenga amafaranga 1260 Frw ku kilo kimwe mu gihugu hose, hagamijwe gukumira izamuka ry’igiciro cyari riremereye abitabiriye kuyitekesha.

Mu kiganiro yagiriye kuri Television y’Igihugu, Umuyobozi mukuru wa RURA, Dr. Nsabimana Ernest, yavuze ko impuzandengo y’igiciro yari imaze kugera mu 1500 Frw, ku buryo abacuruzi bamwe bagishyiraho uko bishakiye, ibintu byatumye abaturage batangira kwinubira uburyo ibiciro byayo birimo kuzamuka ubutitsa.

Yakomeje ati “Nyuma y’igihe kirekire hakorwa ubusesenguzi harebwa mu by’ukuri gaz ikoreshwa mu guteka aho ituruka mu kigobe cya Perse, urugendo ikora ikaza ikagera ku byambu, icyambu cya Mombasa (Kenya) n’icyambu cya Tanzania, ikaza ikagera hano mu gihugu cyacu, ibyo bintu byose byarebweho mu busesenguzi, kugeza igihe rero hamaze kugaragara ko igiciro cya gaz mu by’ukuri uburyo cyagiye kuzamuka hashobora kugira ibihindukaho.”

Dr. Nsabimana yavuze ko basanze kigomba guhinduka guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, ibi biciro bishya bikazageza ku wa 15 Mutarama 2022.

Yakomeje ati “Mu bufatanye n’abatumiza iyo gaz ikoreshwa mu guteka twaricaye turareba, igiciro kuva ejo ku wa Gatatu ku itariki 15 kiraba 1260 Frw ku kilo. Ubwo rero urumva ubibaze niba umuntu akoresha icupa ry’ibilo bitatu bya gaz igiciro kiraba 3780 Frw, ibilo 6 ni 7560 Frw, ibilo 12 ni 15,120 Frw, ibilo 15 ni 18,900 Frw, ibilo 20 ni 25,200 Frw.”

Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb Gatete Claver, yavuze ko izi mpinduka zijyanye na politiki yo kwimakaza izindi ngufu zikoreshwa mu guteka, hakagabanywa ibikoreshwa bikomoka ku mashyamba bakava kuri 79% bakagera kuri 42% kugeza mu mwaka wa 2024.

Ni uburyo ngo bwangiza ikirere n’ibidukikije muri rusange.

Yavuze ko abanyarwanda bari barimo kubyitabira, ariko ibiciro bihanitse byari bitangiye kuba imbogamizi ku buryo byari gutiza umurindi kongera gukoresha cyane amakara.

Minisitiri Gatete yavuze ko mu 2016 abakoresha gaz mu guteka bari 2.5%, mu gihe mu mpera z’umwaka ushize bari bageze kuri 5%.

Uretse gaz, hanakoreshwa biogaz ubu zirenga 10,000 ndetse intego ni uko zarushaho kuzamuka, bikunganirwa no kubaka za rondereza zituma abantu bakoresha inkwi nke cyane. Hari no gukoresha za briquettes.

Yavuze ko ari gahunda igenda yitabirwa, kuko n’ingabo z’u Rwanda na Polisi bakoresha gaz, ubu Urwego rw’amagereza narwo rubigeze kure.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru