Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 19 June » Rubavu: Ubuyobozi buravuga ko nyuma y’imyaka isaga 14, Isoko rya Gisenyi rigiye kuzura hakubakwa irindi nkaryo – read more
  • 19 June » Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bashya barangije amahugurwa y’ibanze i Nasho – read more
  • 18 June » Nyabihu: Ahacururizwa inyama mu Isoko rya Kora, hateza umwanda – read more
  • 17 June » Rubavu: Bavuga ko ikorwa ry’umuhanda ryabasize mu manegeka – read more
  • 17 June » Ingabo za Isiraheli zishe Abanyapalestine 51 bari bategereje imfashanyo muri Gaza. – read more

M23 na FARDC: Imirwano igeze mu birunga

Monday 12 February 2024
    Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024 imirwano hagati y’Umutwe wa M23 na Leta ya Congo n’abayifasha yaramutse yumvikanira mu misozi ya Teritwari ya Masisi na Nyiragongo.

Ku munsi w’ejo imbunda ziremereye n’amasasu mato byumvikaniraga mu gice cya Teritwari ya Nyiragongo, FARDC ishinze ibirindiro muri Kanyamahoro, nubu igihari, ikarasa yerekeza ku dusozi two ku mabere y’inkumi n’utundi turi inyuma aho babonaga ko M23 yari iri.

Abanyamakuru bacu bari hafi y’aho imirwano iri kubera, baravuga ko M23 isa naho yamanutse kuri utwo tusozi two ku Mabere y’Inkumi ikaba iri ku dusozi tundi turi munsi y’ikirunga kuko ari ho FARDC irimo kurasa yerekeza.

Hagatai aho ariko biravugwa ko General Omega uyobora FDLR ari we uri ku ruhembe rwo kurasira muri ibyo bice intambara yimukiyemo.

Kuwa Gatanu imirwano yumvikanagamo imbunda ziremeye ari nako amatangazo ava mu mpande zombi avuga ko habayeho kurasana kandi hangirikiyemo byinshi birimo n’abaturage.

Lawrence Kanyuka uvugira umutwe wa M23 mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yashinje FARDC n’abo bafatanya ku rugamba kuba “saa 05:30 bateye uduce dutuwe twa Kibumba, Sake no mu bice bihakikije”.

Yakomeje avuga ko nyuma y’iminota 50 ibindi bitero byahise bigabwa mu duce twa Kimoka, malehe, madimba, macofee, mitumbaro, kihira ya mbere n’iya kabiri, kiroshe no mu bice bihakikije.

Leta ya Congo nayo n’abandi bategetsi bayo, kimwe n’abakinnyi b’umupira w’amaguru, no kuri Luvumbu uri mu Rwanda bari kugaragara bakora ikimenyetso cyo kwipfuka umunwa no gutunga intoki ku mutwe nk’umuntu uri kuraswa, aho batanga ubutumwa ko abakongomani bari kwicwa amahanga arebera mu gihe ubushobozi bwabo bwarangiye bwo guhangana na M23 bita ko ikorerwamo n’ingabo z’u Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru