Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024 imirwano hagati y’Umutwe wa M23 na Leta ya Congo n’abayifasha yaramutse yumvikanira mu misozi ya Teritwari ya Masisi na Nyiragongo.
Ku munsi w’ejo imbunda ziremereye n’amasasu mato byumvikaniraga mu gice cya Teritwari ya Nyiragongo, FARDC ishinze ibirindiro muri Kanyamahoro, nubu igihari, ikarasa yerekeza ku dusozi two ku mabere y’inkumi n’utundi turi inyuma aho babonaga ko M23 yari iri.
Abanyamakuru bacu bari hafi y’aho imirwano iri kubera, baravuga ko M23 isa naho yamanutse kuri utwo tusozi two ku Mabere y’Inkumi ikaba iri ku dusozi tundi turi munsi y’ikirunga kuko ari ho FARDC irimo kurasa yerekeza.
Hagatai aho ariko biravugwa ko General Omega uyobora FDLR ari we uri ku ruhembe rwo kurasira muri ibyo bice intambara yimukiyemo.
Kuwa Gatanu imirwano yumvikanagamo imbunda ziremeye ari nako amatangazo ava mu mpande zombi avuga ko habayeho kurasana kandi hangirikiyemo byinshi birimo n’abaturage.
Lawrence Kanyuka uvugira umutwe wa M23 mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yashinje FARDC n’abo bafatanya ku rugamba kuba “saa 05:30 bateye uduce dutuwe twa Kibumba, Sake no mu bice bihakikije”.
Yakomeje avuga ko nyuma y’iminota 50 ibindi bitero byahise bigabwa mu duce twa Kimoka, malehe, madimba, macofee, mitumbaro, kihira ya mbere n’iya kabiri, kiroshe no mu bice bihakikije.
Leta ya Congo nayo n’abandi bategetsi bayo, kimwe n’abakinnyi b’umupira w’amaguru, no kuri Luvumbu uri mu Rwanda bari kugaragara bakora ikimenyetso cyo kwipfuka umunwa no gutunga intoki ku mutwe nk’umuntu uri kuraswa, aho batanga ubutumwa ko abakongomani bari kwicwa amahanga arebera mu gihe ubushobozi bwabo bwarangiye bwo guhangana na M23 bita ko ikorerwamo n’ingabo z’u Rwanda.
