Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

M23 yafashe Kalehe

Wednesday 5 February 2025
    Yasomwe na

Umuvugizi wa Guverinoma ya DRCongo, PATRICK MUYAYA yatangaje ko abarwanyi na M23 bamaze kubafatana agace kitwa Kalehe gaherereye mu Majyepfo ya Goma ashyira Umujyi wa Bukavu.

Iyi mirwano yubuye nyuma gato y’itangazo Ihuriro AFC/M23 ryatanze tariki ya 03 Gashyantare 2025, rivuga ko rihagaritse imirwano, nyuma kandi yuko abantu bakomeje kwikanga ko igiye gufata n’umujyi wa Bukavu wahungiyemo Ingabo za Leta, igisirikare n’abandi ubwo Goma yafatwaga.

Radio France International yatangaje ko imirwano yiganje ahitwa Nyabibwe muri Teritwari ya Kalehe.

Umuvugizi wa Guverinoma ya DRCongo, Patrick Muyaya yabwiye iki gitangazamakuru ko ’Ibirindiro byacu byatatswe’.

Ihuriro rya AFC/ M23 rivuga ko gahunda yaryo ari Kinshasa gukuraho ubutegetsi bubi bwa Perezida Tshisekedi uri muri Manda ya kabiri ye izasoza 2029.

DRCongo ivuga ko intambara na M23 izayitsinda ku Ngoma ya Tshisekedi uko byagenda kose, kugira ngo hatazagira undi Mutegetsi wa DRCONGO iragwa.

Kugeza ubu M23 na AFC baragenzura ibice hafi ya byose by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, uretse iyo za Beni ahari gukorera Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyaruguru, Maj. Gen. SOMO uherutse gushyirwaho nyuma y’urupfu rutunguranye rw’uwo yasimbuye, Gen Maj. Peter Chilimwami waguye ku rugamba muri Minova.

Imirwano y’ifatwa rya Kalehe ryaba yaba ihura n’amakuru yiriwe kuri uyu wa Gatatu avuga ko urusaku rw’amasasu n’imbunda ziremereye rwumvikanira mu karere ka Rutsiro n’aka Karongi ku ruhande rw’u Rwanda, cyane ko bihana imbibi usibye ikiyaga cya Kivu gicamo unyuze ku kirwa cya Iwawa ku Rwanda nacyo giteganye n’icya Idjwi cyo ku ruhande rwa DRCONGO.

Kalehe ni inzira igana Bukavu
Guverineri wa gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru