Umuvugizi w’Ihuriro Aliance Fleuve Congo, AFC/M23, Lawrence Kanyuka yatangaje ko Ingabo z’umutwe wa M23 zageze ku kibuga cy’indege cya Kavumu.
Ni ikibuga kiri mu birometero 30 ugana i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, umugi usigaye ngo M23 yigarurire uburasirazuba hafio ya bwose bwa DRC.
M23 yavuze ko yamaze gufata ikibuga cy’indege cyose cya Kavumu nyuma yo kwigarurira uduce twa Kabamba na Katana two muri teritwari ya Kabale.
Aba barwanyi bashinjaga ingabo za leta, FARDC, gukoresha indege ya gisirikare ku kibuga cy’indege cya Kavumu no kurundanya za bombe, zo kwica abasivile mu bice bagenzura.
Kanyuka ati “Kuva ubu, Kavumu n’inkengero zayo, harimo n’ikibuga cy’indege, biri mu maboko y’AFC/M23.”
M23 yafashe kandi indege ziganjemo iz’intambara zari kuri icyo kibuga zakoreshwaga na Leta ya Congo n’abo yitabaje, ndetse n’izindi za gisivile.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bakuyemo akabo karenge, bava i Kavumu bahungira i Bukavu.
Ku wa 13 Gashyantare, Kanyuka yari yatangaje ko indege y’intambara ya Sukhoi-25 ya FARDC yarashe mu bice bituwe cyane muri Kalehe, ikica abasivili 10, abandi 25 barakomereka.
AFC/M23 yasobanuye ko amakompora y’iyi Sukhoi-25 yarashe muri Kalehe yanasenye inzu z’abaturage n’Ibitaro Bikuru bya Kalehe.
Igisirikare cya Congo gishinja M23 kwanga guhagarika imirwano, aho ubu abo barwanyi bavuga ko bakoresha ihame ryo kuganira cyangwa kurwana.