Mu gukomeza kwagura imbibi z’ibice igenda yigarurira, umutwe wa M23 wageze ahitwa Lubéro usanganirwa n’undi w’abo mu bwoko bwa Lombi bawiyungaho.
Mu Majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abagize ubwoko bwa Lombi boherereje inyandiko Guverineri w’Intara ya Tshopo aho bavuga ko umutwe w’inyeshyamba waho wifatanije n’umutwe wa M23.
Abashyize umukono kuri iyi nyandiko barasaba Ingabo za Congo kugira ngo zirinde teritwari yabo, ihana imbibi na Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru, aho M23 yamaze kugera.
Mu nyandiko yandikiwe Guverineri w’Intara ya Tshopo nk’uko tubikesha RFI, aba bantu bo mu bwoko bwa Lombi batuye muri Teritwari ya Bafwasende, bamenyesheje abayobozi ko hashobora kubaho ubumwe hagati y’umutwe w’inyeshyamba waho uyobowe n’uwihaye ipeti rya general witwa Shokoro, n’inyeshyamba za M23.
Ku mugereka w’inyandiko y’amapaji abiri, abantu 116 bavuga ko bakomoka mu bwoko bwa Lombi bashyize umukono kuri iyi nyandiko. Awasa Mango, uwa munani washyizeho umukono ku rutonde, yemeza ko ingabo za Gen. Shokoro ziri hafi y’inyeshyamba za M23.
Ati “Muri Gurupoma ya Banbodi no muri Gurupoma ya Loya, yamaze gushyiraho ubuyobozi bw’ibanze. Inyeshyamba za M23 zifatanije na Shokoro. Duhana imbibi n’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, neza neza na Teritwari ya Lubero, aho M23 iganje. Bifata urugendo rw’umunsi umwe gusa ukaba uri muri Kivu y’Amajyaruguru. Bakora ibintu uko bishakiye, hashyizweho abayobozi b’imirenge, abayobozi ba gurupoma.