Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

M23 yahaye FARDC amasaha 48 yo gushyira intwaro hasi ikava Goma

Saturday 25 January 2025
    Yasomwe na

Umutwe w’inyeshyamba za M23 watanze itangazo riburira Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko zifite amasaha 48 yo kuba zarambitse intwaro hasi zikava mu mugi wa Goma zitarahagera.

Ni amasaha abarwa guhera kuri uyu gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025 ubwo Umuvugizi w’uyu mutwe mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasohoraga itangazo ritanga iki gihe ntarengwa.

Kanyuka yagize ati “AFC/M23 isabye abasirikare bose b’igisirikare cya RDC bari mu Mujyi wa Goma no mu nkengero kuba barambitse intwaro zabo [hasi] mu masaha 48. Ntabwo Umujyi wa Goma ukwiye kwifashishwa nk’urubuga rw’imirwano kandi umutwe wacu ntabwo uzihanganira abitwaje intwaro bari kwibasira abasivili.”

Mu gihe ingabo za RDC zivuga ko ziri kurinda Umujyi wa Goma kugira ngo udafatwa, M23 yatangaje ko ubuzima bw’abawutuyemo bwazambye kurushaho bitewe ahanini n’umuyoboro w’amashanyarazi n’uw’amazi byangiritse.

Tariki ya 23 n’iya 24 Mutarama 2025, M23 yateguje ko ifite umugambi wo gufata Umujyi wa Goma, kugira ngo uhagarike akababaro abawutuyemo batewe na Leta ya RDC. Yamenyesheje abazayitambika ko izahangana na bo.

Mu masaha make Goma ishobora kuba isibaniro hagati ya M23 na FARDC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru