Sunday . 15 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more

M23 yashinje MONUSCO kwicisha abaturage ba Goma

Friday 7 February 2025
    Yasomwe na

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ingabo za UN (United Nations) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zarekura abasirikare ba RDC, FARDC n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bagera ku 100 bakinjira mu bice birimo abasivile.

Kuva M23 yafata umujyi wa Goma mu rukerera rwa tariki 27 Mutarama 2025, MONUSCO yakiriye mu kigo cyayo abasirikare ba RDC, aba SAMIDRC, abarwanyi ba FDLR n’abo mu mitwe ya Wazalendo bayihungiyeho, irabacumbikira bamwe ikaba ikibafite kugeza ubu.

Hari abandi bahungiye i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo banyuze mu Kiyaga cya Kivu, ndetse n’abahungiye mu Rwanda banyuze ku mupaka; aho bari bizeye umutekano wabo.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, aherutse gutangaza ko kugira ngo abakeneye ubutabazi bafashwe, uyu mutwe wafashe icyemezo cyawo bwite cyo guhagarika imirwano.

Icyakoze, ntabwo guhagarika imirwano byamaze igihe kuko ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo n’ingabo z’u Burundi ryatangiye kugaba ibitero ku birindiro bya M23 muri Kivu y’Amajyepfo birimo Nyabibwe, ryifashishije ibikoresho irimo indege y’intambara ya Sukhoi, nk’uko Kanyuka yakomeje abisobanura.

Kanyuka yasobanuye ko MONUSCO yarekuye abasirikare ba RDC n’abarwanyi ba FDLR 100 yari icumbikiye mu kigo cyayo, kugira ngo bajye kwica abasivili mu mujyi wa Goma. Yahamije ko batanu muri bo bafashwe.

Yagize ati “Twamaganye bikomeye ibikorwa bigize ibyaha byakozwe na MONUSCO i Goma, yarekuye abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba FDLR 100 bafite intwaro kugira ngo bajye kwica abasivili muri uyu mujyi. Twafashe batanu muri bo (batatu ba FARDC na babiri ba FDLR) bari bafite intwaro enye na gerenade eshatu.”

M23 yatangaje ko yiteguye gukomeza kurinda abaturage n’ibirindiro byayo, kugira ngo bidahungabanywa n’ihuriro ry’ingabo za RDC, ishimangira ko igifite icyifuzo cyo kuganira na Leta kugira ngo bishakire hamwe ibisubizo by’impamvu muzi z’umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Ingabo za Leta ya DRC zishyirwa mu majwi buri gihe n’iza M23 kwica abaturage bigatuma bihutira kujya kubatabara, bikarangira leta iahatakaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru