Umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC, wazamuye mu mapeti bamwe mu basirikare bawo, barimo na Willy Ngoma.
Nkuko bikubiye mu itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara ku rubu rwa X, ryasinyiwe i Bunagana, mu bazamuwe harimo 1 wavanywe ku ipeti rya Coloneli, ajyirwa Burigadiye Jenerali, uwo yitwa Gacheri Musanga Justin.
Harimo kandi abasirikare buyu mutwe babiri, bakuwe ku ipeti rya Liyetona Koloneli, bahabwa ipeti rya Koloneli, abo ni Nsanze Nzamuye Jimmy na Karangwa Bihire Justin.
Hari kandi abandi 6 bakuwe ku ipeti rya Majoro, bahabwa ipeti rya Liyetona Koloneli, harimo Willy Ngoma, usanzawe ari umuvugizi wa gisirikare wuyu mutwe. Naho abagere 9, bahabwa ipeti rya Su Liyentona.
Umutwe wa M23 ukomeje imirwano n’igisirikare cya DRC (FARDC) aho uherutse no kwerekana ibisigazwa by’indege itagira abapikote uvugako ariya ya FARDC wahanuye.






















