Umutwe wa M23 urwana n’ubutegetsi bwa DRC, wafashe agace ka Matembe, gaherereye mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu mirwano yatangiye mu gitondo kuri iki Cyumweru, aho Radio Okapi, yatangaje ko uyu mutwe ariwo wateye ibirindiro byabo ku ruhande rwa FARDC, ukoresheje intwaro zirimo iziremereye.
Ku rundi ruhande ariko FARDC yigambye kurasa indege itagira abapilote ( drone) ya M23, kuri uyu wa Gatandatu.
Hari amakuru agera kuri Mama Urwagasabo ko kuri iki Cyumweru n’imugoroba, uyu mutwe waje kwisubiza aha Matembe. Matembe akaba ari agace kari mu biromotero bigera kuri 60, ngo ugera mu senteri ya Lubero.
M23 yafashe Matembe mu gihe yaheruka gufata akandi gace kitwa Alibongo nako ko muri Lubero.
Iyi mirwano ikomeye iravugwa mu gihe kuri iki Cyumweru i Luanda muri Angola hari hateganyijwe inama yari guhuza Perezida Félix Tshisekedi wa DRC na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, hamwe na Perezida João laurenço wa Angola, nk’umuhuza, mu gufasha gukemura ibibazo by’umutekano muke bigendanye niyi ntambara.
Gusa iyi nama ntabwo yabaye nubwo Perezida Tshisekedi yari yageze muri Angola mu kuyitabira, aho abahagarari u Rwanda bashinja DRC kwisubiraho ku ngingo yo kujya mu biganiro hagati ya DRC na M23.
DRC yo yakomeje gutsimbarara ko idateze kujya mu biganiro na M23, iki gihugu gikunze kwita umutwe w’iterabwoba.
Yanditswe na Eulade Mahirwe