Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 27 May » ABANTU 81 BARAYE BAGUYE MU BITERO ISRAEL YAGABYE MURI GAZA – read more
  • 27 May » Musanze:Baravuga ko bakigorwa no kugeza umusaruro ku isoko – read more
  • 26 May » IBITERO BYA ISARAHELI MURI GAZA BYARAYE BIHITANYE ABANTU 54. – read more
  • 26 May » URUBYIRUKO RWIYEMEJE KWIHINDURIRA UBUZIMA BINYUZE MU BUHINZI N’UBWOROZI. – read more
  • 26 May » ITARIKI Y’IBIZAMINI BYA LETA BISOZA UMWAKA W’AMASHURI 2024-2025 YAMENYEKANYE. – read more

M23 yisubuje agace ka Matembe

Monday 16 December 2024
    Yasomwe na


Umutwe wa M23 urwana n’ubutegetsi bwa DRC, wafashe agace ka Matembe, gaherereye mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu mirwano yatangiye mu gitondo kuri iki Cyumweru, aho Radio Okapi, yatangaje ko uyu mutwe ariwo wateye ibirindiro byabo ku ruhande rwa FARDC, ukoresheje intwaro zirimo iziremereye.

Ku rundi ruhande ariko FARDC yigambye kurasa indege itagira abapilote ( drone) ya M23, kuri uyu wa Gatandatu.

Hari amakuru agera kuri Mama Urwagasabo ko kuri iki Cyumweru n’imugoroba, uyu mutwe waje kwisubiza aha Matembe. Matembe akaba ari agace kari mu biromotero bigera kuri 60, ngo ugera mu senteri ya Lubero.

M23 yafashe Matembe mu gihe yaheruka gufata akandi gace kitwa Alibongo nako ko muri Lubero.

Iyi mirwano ikomeye iravugwa mu gihe kuri iki Cyumweru i Luanda muri Angola hari hateganyijwe inama yari guhuza Perezida Félix Tshisekedi wa DRC na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, hamwe na Perezida João laurenço wa Angola, nk’umuhuza, mu gufasha gukemura ibibazo by’umutekano muke bigendanye niyi ntambara.

Gusa iyi nama ntabwo yabaye nubwo Perezida Tshisekedi yari yageze muri Angola mu kuyitabira, aho abahagarari u Rwanda bashinja DRC kwisubiraho ku ngingo yo kujya mu biganiro hagati ya DRC na M23.

DRC yo yakomeje gutsimbarara ko idateze kujya mu biganiro na M23, iki gihugu gikunze kwita umutwe w’iterabwoba.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru