Minisiteri y’Uburezi imaze kugera kuri byinshi mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda kandi no kunzego zose ariko haracyari imbogamizi zigaragara kugira ngo ireme ryifuzwa rigerweho.
Ikiciro cya mbere cy’Ubukangurambaga bugamije guteza imbere Ireme ry’Uburezi bwakozwe mu kwezi kwa Gashyantare 2018 mu gihugu hose, bwagaragaje ibibazo bikeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Muri urwo rwego, MINEDUC ifatanije na Minisiteri y’Ingabo muri gahunda yayo kwegereye Abaturage (RDF Citizen Outreach program) barateganya ko kugeza muri Nyakanga 2018 hazaba hubaswe ibyumba by’amashuri 121, Ubwiherero 108 ndetse haguzwe n’Intebe ibihumbi 34,000 mu gihugu hose.
Mu cyiciro cya kabiri, hazasurwa amashuri arenga 600 arimo abanza, ayisumbuye, ay’imyuga na Tekiniki na Kaminuza.
Hazibandwa ku mbogamizi zagaragaye mu mashuri mu kiciro cya mbere cy’ubukangurambaga. Kuri iyi nshuro iki gikorwa giteganyijwe gutangira kuva ku wa 02 kugeza ku wa 15 Gicurasi 2018.
Intego z’ubukangurambaga, ni ugukangurira ababyeyi, abarezi, abanyeshuri n’abafatanyabikorwa kurwanya no gukemura ibibazo byose bibangamiye ireme ry’uburezi.
Insanganyamatsiko y’ubukangurambaga igira iti: “Imyigire Myiza n’Indangagaciro, Guteza Imbere Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya ni Ishingiro ry’Uburezi Bufite
Ireme”.
Muri urwo rwego, MINEDUC n’ibigo biyishamikiyeho bateguye ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’Uburezi buzakorwa mu Turere twose rugize igihugu. Abafatanyabikorwa kuri ubu bukangurambaga ni ba
Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera ku giti cyabo, Abayobozi b’amadini n’amatorero, imiryango itegamiye kuri Leta, Komite z’ababyeyi ku mashuri, abashinzwe umutekano barimo ingabo, Polisi n’inkeragutabara, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abavuga rikijyana.
Ubu bukangurambaga buzibanda ku bibazo birimo ibi bikurikira:
1. Guta ishuri no gusibira;
2. Imicungire n’imiyoborere y’amashuri;
3. Ubunyamwuga n’ubushobozi mu myigire n’imyigishirize;
4. Gukoresha ikoranabuhanga mu burezi;
5. Gukoresha Icyongereza nk’ururimi rwo kwigishamo guhera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza kuzamuka;
6. Isuku nkeya mu mashuri;
7. Gahunda yo kugaburira abana mu mashuri indyo yuzuye mu mashuri;
8. Gutwita kw’abangavu n’urubyiruko mu mashuri;
9. Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge;
10. Amahugurwa agamije kongerera ubumenyi ngiro cyane cyane abanyeshuri biga amashuri y’imyuga na za kaminuza ndetse no guhuza imyigishirize y’amashuri makuru naza kaminuza kwihangira umurimo , no gushaka ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Iki cyiciro cya kabili cy’ubukangurambaga buzakorerwa mu mashuri arenga 600 (Abanza n’ayisumbuye, TVET n’Amashuri makuru) mu Turere twose, hagenwa gukora amashuri 20 muri buri Karere mu minsi 10.

















