Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi yatangaje ko nta zamurwa ry’imisoro (tariffs) izemera ku bicuruzwa byoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika ruhagaritse amategeko yari yemereye Perezida Donald Trump gushyiraho imisoro ya rusange ku mbuto zose ziva mu mahanga.
Nyuma y’icyo cyemezo, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yashyizeho misoro mishya ya 10% ku bicuruzwa byose byinjira mu gihugu, kugera kuri 15% umunsi wakurikiyeho. Ibi byateje impaka (…)
Abayobozi bo mu bihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’uburayi uretse Hongria, byatangaje ko abanya-Ukraine bafite uburenganzira bwo kugena ejo hazaza habo, mbere y’inama iteganyijwe guhuza Perezida Trump na Putin muri Alaska, nubwo bitaramenyekana niba Ukraine izabyitabira.
Aba banyaburayi bashimangira ko batiteguye gukoreshwa n’igitutu kubera iyi nama izaba kuwa gatanu batigeze banatumirwamo.
Perezida Trump aherutse gutangaza ko yiteguye kureba neza niba Perezida Putin koko afite ubushake (…)
Igihugu cya Australia cyatangaje ko kizemera Leta ya Palestine mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye izaba mu kwezi gutaha kwa nzeri, ikaba ifashe umurongo wafashwe n’ubwongereza,Ubufaransa na Canada bikaba byemejwe na Minisitiri w’intebe, Anthony Albanese.
Minisitiri Albanese yatangaje ko yaganiriye n’ubuyobozi bwa Palestine, bukamwizeza ko mubyo buzakora ari ukurambika intwaro hasi, gushyiraho amatora rusange ndetse no Kremera ko Leta ya Israel ifite uburenganzira bro kubaho (…)
Amakuru atangazwa na Televiziyo Hebrew 12 aremeza ko ingabo za Israel zagabye ibitero ku nyubako iherereye mu burengerazuba bwa Tehran, umurwa mukuru wa Iran, mu gihe habaga inama y’abayobozi bakuru ba Iran barimo na perezida Pezeshkian.
Ibiro ntaramakuru by’abanyairan Fars News byatangaje ko ibyo bitero byahise bifunga inzira zose zisohoka muri iyi nyubako; gusa abayobozi batandukanye babashije gusohoka banyuze mu nzira zikoreshwa mu bihe by’amage. Iki kinyamakuru cyahamije ko perezida (…)
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko igihugu ayoboye kigiye kohereza intwaro z’ubwirinzi kuri Ukraine, zirimo na Missile za Patriots mu kuyifasha guhangana n’ibitero by’uburusiya bikomeje gukaza umurego.
Ku ruhande rw’abanya-ukraine ni amakuru meza bishimiye ari nacyo bamaze igihe basaba Perezida Trump kubafasha muri iyi ntambara aboherereza ibikoresho by’intambara. Amakuru avuga ko Amerika izanohereza intwaro zo kugaba ibitero muri Ukraine mu rwego rwo (…)
Umunyemari Elon Musk yatangaje ko agiye gushinga ishyaka rya politike, nyuma yo kudacana uwaka na Perezida w’America Donald Trump. Umunyemari Elon Musk abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari twitter yatangaje ko agiye gutangiza ishyaka rya Politike rizaba rije guhangana n’ishyaka ry’abarepublike n’abademocrate. Elon Musk ntaratangaza uzayobora iri shyaka cyane we ko atemerewe kuba yayobora ishyaka mu gihe yavukiye hanze y’iki gihugu. ---- Elon Musk yatangiye kugaragaza ubushake bwo (…)
Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yemeje ko mu gihe ubutegetsi bwa Iran bwaba bunaniwe gukorera neza igihugu cyabo hafatwa umwanzuro wo gukuraho ubutegetsi bwa Ayatollah Ali Khamenei.
Ibi bije nyuma yaho ubutegetsi bw’Amerika butangaje ko mu bitero bagabye muri Iran ikigendanye no gukuraho ubutegetsi ( Regime Change) kitari muri gahunda bafite kuri ubu, nyuma y’ibisasu byagabwe muri Iran mu mpera z’iki cyumweru dusoje. Leta ya Iran yarahiriye kwihorera ku bitero (…)
Inteko ishinga amategeko ya Iran yatoye umushinga wemerera leta ya Iran gufunga umuhora wa Hormouz, usanzwe unyuzwamo ibikomoka kuri Peteroli byinshi biva mu burasirazuba bwo hagati byerekezwa hirya no hino kw’isi.
Ibi inteko ya Iran yaraye ibitoye mu rwego rwo kwihimura ku bitero biherutse kugabwa na USA mu bice bitatu bikomeye byo muri Iran bisanzwe bitunganyirizwamo ubutare bwa Nucleaire.
Impuguke mu bukungu zivuga ko gufunga uyu muhora wa Hormouz bishobora gutuma habaho itumbagira (…)
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru CNN kuri uyu wa kabiri, nibwo hatangajwe ko Uburusiya bwakoresheje drone mu kurasa za misile zibasiye umugi wa Kyiv aho byibuze abantu 14 ari bo bapfu, naho abagera kuri 55 barakomereka.
Abatuye i Kyiv kuva ku wa Mbere, nibwo batangiye kumva ibiturika, kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, ibintu byaje guteza umwuka mubi ku bantu benshi batuye muri uyu mujyi.
Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zivuga ko ibiturika byakomeje kumvikana kugera kuri (…)
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yatangaje ko kuba yavuye igitaraganya mu nama ya G7 ntaho bihuriye nuko yaba ari gusaba ko Iran na Israel bahagarika imirwano ko ahubwo aruko hari ibyihutirwa aje gukemura imbere mu gihugu. Ibi Perezida Trump yabigarutseho nyuma y’ibyatangajwe na Emmanuel Macron uyobora ubufaransa wavuze ko Trump yatashye kubera intambara ikomeje kubica bigacika mu burasirazuba bwo hagati, ni ibintu White House yamaganiye kure ivuga ko ntaho bihuriye (…)
Lee Jae-myung utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo, yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, asimbura Yoon Suuk-Yool wegujwe azira ibihe bidasanzwe bya gisirikare yashyizeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko tariki ya 3 Ukuboza 2024.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagaragaje ko mu gihe hamaze kubarurwa amajwi 95%, Lee wo mu Ishyaka Democratic Party yari afite amajwi 48,85%, Kim Moon-soo wa People Power afite 41,99%.
Ubwo hari hamaze kubarurwa amajwi 85%, Kim yatangaje ko yatsinzwe na (…)
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.























