Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

UBURUSIYA BWAMAGANYE INGABO Z’AMAHANGA ZAKOROHEREZWA MURI UKRAINE

Friday 5 September 2025
    Yasomwe na

Ubutegetsi bwa Kremlin bwamaganye bwivuye inyuma igitekerezo cyo kohereza ingabo z’Amahanga muri Ukraine kugirange zitange ubwishingizi bw’umutekano kuri icyo gihugu, nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru bya leta mu burusiya.

Ibi bije bikurikira ibyatangajwe na Perezida Emmanuel Macron wavuze ko ibihugu bisaga 26 byo mu muryango w’ubumwe bw’ubulayi byemeye kuzohereza imitwe y’ingabo zirwanira ku butaka, mu kirere no mu mazi muri Ukraine nyuma y’umunsi umwe agahenge kemejwe.


Perezida Emmanuel Macron ni ijwi rikomeye ry’ubulayi mu ntambara ya Ukraine.

Ibi byabaye nyuma y’inama y’ibihugu 35 yiswe "Coalition of The Willing" aho na perezida Macron yemeje ko Amerika nayo ishyigikiye uwo mugambi ndetse ko nayo hari ibyo izafasha mu kubishyira mu bikorwa.

Mu minsi ishize Perezida Donald Trump yatangaje ko Amerika ishobora kuzatanga ubufasha bwo mu kirere, ndetse na perezida Zelensky yemeje ko yaganiriye na Trump agashimagira ko yiteguye gufasha Ukraine kurinda ikirere cyayo ku buryo bwuzuye.

Gusa icyizere cyo kugera ku mahoro gisa naho cyaraje amasinde nyuma yo guhura kwa Perezida Putin na Trump muri Alaska mu kwezi gushize.


Ibihugu bisaga 27 bya EU byemeje ko bizohereza ingabo zo gucunga amahoro muri Ukraine

Ikindi bemeje nuko Ibihugu bisaga 27 bigize umuryango w’ubumwe bw’ubulayi bizaba byahagaritse gutumiza ibikomoka kuri Peteroli byaguraga mu burusiya mu mwaka wa 2027 aho uburusiya bumaze kwinjiza arenga Miliyari 1.3 y’amadolari mu gihe cy’umwaka umwe biguzwe n’ibihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’ubulayi; nubwo imibare ya nyayo iri hejuru yiyo.

Ubutegetsi bwa Moscow bwo bukomeje gushimangira ko nta ngabo z’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi zigomba kuza muri Ukraine nk’inshungu y’ubwishingizi bwayo mu bijyanye n’umutekano, nabyo byamaganwa na Kiev ndetse n’abafatanyabikorwa bayo.

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Keir Starmer yemeje ko kuri ubu hari ubufatanye budasanzwe buri kuranga abo mu burengerazuba bw’isi bushyigikiye Ukraine kandi bakaba bashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse ko bagomba gushyira igitutu ku burusiya bugahagarika intambara muri Ukraine.

Perezida Macron yemeje ko nubwo ibiganiro byasaga nkaho biri kugana aheza ariko Uburusiya bwakomeje kohereza abasirikari muri Ukraine mu mirwano ndetse bunagerageza kwigarurira ibindi bice byinshi.

Ukraine n’abayifasha batangaza ko bizeye ko uburusiya bugomba kubanza guhagarika intambara mbere y’uko hemezwa ibindi biganiro bizaganisha ku mahoro arambye nubwo bivugwa ko uburusiya bwo butabikozwa.


Ingabo ziteguye guhita zitabara umunsi umwe nyuma y’ihagarikwa ry’imirwano.

Tariki 24 Gashyantare 2022 nibwo Uburusiya bwafashe icyemezo cyo Kugaba ibitero kuri Ukraine nyuma y’imirwano yari imaze imyaka isaga 8 iba hagati ya Ukraine n’inyeshyamba zishyigikiye Uburusiya mu bice bya Donetsk na Luhansk yatangiye kuva mu mwaka wa 2014 nyuma y’impinduramatwara yiswe Maiden yasize Victor Yanoukovitch akuwe ku butegetsi agahungira mu Burusiya.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru