Abayobozi bo mu bihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’uburayi uretse Hongria, byatangaje ko abanya-Ukraine bafite uburenganzira bwo kugena ejo hazaza habo, mbere y’inama iteganyijwe guhuza Perezida Trump na Putin muri Alaska, nubwo bitaramenyekana niba Ukraine izabyitabira.
Aba banyaburayi bashimangira ko batiteguye gukoreshwa n’igitutu kubera iyi nama izaba kuwa gatanu batigeze banatumirwamo.
Perezida Trump aherutse gutangaza ko yiteguye kureba neza niba Perezida Putin koko afite ubushake bwo gushaka guhagarika intambara iri kwinjira mu mwaka wayo wa kane.
Gusa Trump asa nk’utarabaniye abanyabulayi nyuma yo gutangaza ko igihugu cya Ukraine kigomba guhara uduce tumwe Uburusiya bwigaruriye, anashimangira ko Uburusiya nabwo bugomba kugira ibyo bwigomwa nubwo bitigeze bitangazwa.
Ibihugu 26 byo mu muryango w’ubumwe bw’uburayi mw’itangazo rihuriweho ko abanya-ukraine bafite uruhare mu kwihitiramo ahazaza h’igihugu cyabo, kandi ko inzira ya Diplomasi ariyo nzira yonyine yarinda abanya-Ukraine ndetse n’abanyaburayi muri rusange.
Perezida wa Ukraine Volodymr Zelensky abinyujije ku rukuta rwa X yamaganye bikomeye igitekerezo cyo kurekura uduce tumwe bakaduha uburusiya kugirango intambara ihagarare, kugeza ubu Uburusiya bugenzura uduce tune two muri Ukraine; Donetsk,Luhansk,Zaporozhya na Kherson.
Inama izaba kuri uyu wa Gatanu izabera muri Leta ya Alaska ni agace kahoze kagenzurwa n’uburusiya mu kinyejana cya 18 kugeza ubwo Umwami w’Abami Tsar Alexandre wa II yakagurishaga na Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu 1867.





















