Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Madamu Jeannette Kagame n’umwe mu bitabiriye ‘Car Free Day.

Monday 5 November 2018
    Yasomwe na

Bimaze kuba umuco ko icyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi, ibihumbi by’abatuye Kigali no mu nkengero zayo bahurira muri siporo rusange bagakora imyitozo ngororangingo.

Ni igikorwa cyimakajwe mu b’ibyiciro byose kuva ku bana bato, urubyiruko, ababyeyi kugeza ku bayobozi bakuru b’igihugu.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ku wa 4 Ugushyingo, Madamu Jeannette Kagame yongeye kwifatanya n’abaturage muri ‘Car Free Day’, bakorana siporo.
Yaherukaga kuyitabira ku wa 15 Nyakanga 2018, ari kumwe n’abanyamuryango ba Imbuto Foundation.

Uyu munsi yari ari kumwe n’ abanyamuryango ba Imbuto Foundation, n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance; uw’Ubuzima, Dr Gashumba Diane; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal n’abandi.
Perezida Paul Kagame ku wa 21 Ukwakira 2018 na we yaherukaga kwitabira siporo rusange aho yatanze ubutumwa ko kugorora ingingo bikwiye kuba umuco n’isoko y’iterambere ry’igihugu.

Car Free Day yatangijwe mu Mujyi Kigali muri Gicurasi 2016, abayitabira baturuka mu mihanda yose ya Kigali bagana ku kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ku Kimihurura aho bahurira n’umutoza Mukasa Nelson ubafasha gukora imyitozo.

Aha ni kuri RRA aho abaturutse imihanda yasose bahurira bakora imyitozo ngorora mubiri
Car Free Day ifasha Abanyarwanda gukora siporo baharanira ubuzima bwiza, inaberamo ibikorwa bitandukanye nko gusuzumwa no kugirwa inama ku ndwara zitandura.

Car Free day yatangiriye i Kigali, imaze gusakara mu bice by’igihugu birimo ku isonga Intara y’Amajyaruguru yayitangije ku wa 21 Ukwakira 2017.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru