MUTUNGIREHE Samuel
Yari inama idasanzwe yitabiriwe n’abagore barenga 800, yaberaga ku Intare Conference Arena i Rusororo.
Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yashimye ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’igihugu n’umuryango wa RPF Inkotanyi mu kurera no kwita ku banyamuryango.
Mu ijambo yageje kuri iyo Kongere yagize ati “Twe twagize amahirwe, amahitamo yaraje, tubona RPF Inkotanyi maze iraturera. Iturera twese nk’umubyeyi urera umwana, ahereye mu buto. Maze agatanga ingufu zose afite, akagutoza ubwenge, ubumenyi n’indangagaciro nziza ziherekeza umuntu mu buzima."
Yakomeje ababwira ko nubwo bafite aho bavuka ariko umuntu arakura agakenera uwamufasha kubaka intekerezo nzima, zimwereka inzira yo kugira uruhare mu kubaka, kurinda ibigerwaho no guhindura ibitameze neza.
Ati "Nifuje rero ko dukomeza gutekereza ku ruhare rw’umuryango w’umunyamuryango wa RPF Inkotanyi mu nshingano 3 zikurikira: (1) Kubyara no kurera Umukada wa RPF, (2) Kubyara no kurera Umuyobozi mwiza uzita ku baturage, (3) Kubyara no kurera Umubyeyi."
Yavuze ko kimwe mu bikomeza umuryango wa RPF Inkotanyi ari uko wubatse intekerezo nzima, kandi izo ntekerezo zihererekanwa mu bavuka n’ababyiruka.
Ati "Abanyamuryango-mutima wa RPF, dushyira ingufu mu kurera abana bacu nk’Inkotanyi, zizakomeza amahame y’umuryango."
Akomeza agira ati “Nyakubahwa, Paul Kagame, Chairman w’Umuryango yagize ati: “Ikibuza umugore amahoro, kibuza umugabo amahoro!Umugore wakennye akenesha umugabo! Umugore wakize akiza umugabo! Kuko nta sosiyete igira umugore gusa cyangwa umugabo gusa! Ibagira bombi.
Iyo witegereje ibibazo biri mu muryango, usanga ari ngombwa ko tubiganira byimbitse, nk’Intore z’umuryango, nk’Abagore bagize urugaga, ariko kandi tukanabifatanya n’abagabo. Mu Kinyarwanda bavuga ko “nta zibana zidakomanya amahembe”!
Mu mibereho y’abantu muri rusange, ariko cyane cyane mu mibereho y’umuryango, habamo byinshi abantu batumvikanaho. Habaho ingorane zitandukanye ariko intwaro ibafasha ni ukuvugana, kuganira no kubwizanya ukuri!
Mu butumwa bwe Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yasoje asaba abitabiriye iyi nama ivuga ku ruhare rw’umugore mu kubaka umuryango mwiza ko bakomeza guherekeza Abashakanye bitari ibya ’bridal shower’ gusa, ndetse no gutanga ubujyanama kugira ngo ibibazo bikemuke hakiri kare.


















