Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more
  • 26 March » Gushyiraho amabwiriza y’amadini si ukuyahutaza- Perezida Kagame – read more
  • 26 March » Umushinga w’Itegeko rigena umushahara fatizo wabaye agateranzamba. – read more
  • 24 March » Kurya inyama z’inkoko zapimwe bikurinda indwara, Dr Simbarikure – read more

Mali :Itabwa muri yombi ry’abasirikari bakomeye kimwe n’abapolisi , byateye ubwoba Rubanda

Monday 18 August 2025
    Yasomwe na

Inkuru dukesha TV5 Monde ivuga ko muri iki gihugu hacitse igikuba ,nyuma y’ifungwa ry’abasirikare bakomeye ndetse n’abapolisi basanzwe bafite amazina atoroheje .Hari ababihuza n’umugambi wo guhirika ubutegetsi, abandi bakabisanisha n’ukwivanga kw’ibihugu by’amahanga by’umwihariko Ubufaransa.


Abasirikare n’abapolice muri Mali batawe muri yombi.

Bamwe muri aba basirikari barimo Gen. Abass Dembélé, wahoze ari Guverineri w’akarere ka Mopti, uyu yafatiwe i Kati, hafi ya Bamako, aho yashakaga ko hakorwa iperereza ku bwicanyi bw’abasivili bwabereye ahitwa Diafarabé, ubwo yari akiri muri uwo murimo. Undi ni Gen. Néma Sagara, ukuriye ingabo zirwanira mu kirere (Air Force Brigadier General. Batangiye gukurikiranwa guhera tariki ya 1 Kanama 2025, ubwo hamenyekanaga umugambi wabo wo kugerageza guhirika ubutegetsi.



Hari amakuru avuga ko mu bafunzwe harimo abasirikare barenga 45, harimo n’abapolisi (National Guard) n’abandi bafite aho bahuriye n’ibi byaha.

Malick Konaté , umunyamakuru wo mu gihugu cya Mali yabwiye TV5MONDE ko itabwa muri yombi ry’aba basirikari ryateye ubwoba ubutegetsi. Aba basirikari bakaba ari bamwe mu bagize uruhare rukomeye mu guhanga n’imitwe y’iterabwoba muri aka karere.

Itabwa muri yombi ry’aba basirikare ryatangajwe kuri Televisiyo y’igihugu na Minisitiri w’umutekano.



Ishimwe Honore

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru