Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Martin Fayulu yasabye abayoboke be kwigaragambya

Monday 21 January 2019
    Yasomwe na

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo akomeje kuvuga ko ariwe watsinze amatora ya Perezida w’ iki gihugu na nyuma y’ uko urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwemeje bidasubirwaho ko Felix Tshisekedi ariwe watsinze amatora. Fayulu yasabye abayoboke be kwigaragambya.

Fayulu yari yatanze ikirego muri uru rukiko avuga ko atemera ibyavuye mu matora by’ agateganyo. Fayulu avuga ko Tshisekedi yagiranye amasezerano yo gusangira ubutegetsi na Perezida ucyuye igihe Joseph Kabila.

Yagize ati: "Uyu mwanzuro w’ urukiko ntiwubashye abanyagihugu ba Kongo, Afrika hamwe n’amahanga."

Yongeyeho ko we n’ abamushyigikiye bagiye gutegura imyigaragambo ituje mu gihugu hose.

Abaperezida barimo Pierre Nkurunziza w’ u Burundi, Uhuru Kenyatta wa Kenya na John Pombe Magufuli babinyujije kuri Twitter bifurije intsinzi nziza Felix Tshisekedi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru