Saturday . 20 September 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 20 September » Musanze: Abakuru b’Imidugudu baracyagorwa no kutagira ibikoresho bibafasha kunoza inshingano – read more
  • 19 September » Gatsibo: Barataka gukoresha amazi y’ibiziba – read more
  • 19 September » Rubavu: Umuco wo gutabarana wagiye nka Nyomberi – read more
  • 19 September » RDB: Amabwiriza y’ubucuruzi mu gihe cy’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku Isi – read more
  • 19 September » Ba Ofisiye 17 baturuka mu bihugu bitandatu bongerewe ubumenyi mu gutabara aho rukomeye – read more

Meya Kambogo yariye indimi imbere ya Minisitiri

Friday 21 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ubwo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yagiriraga uruzinduko mu karere ka Rubavu, umuyobozi w’ako karere, Kambogo Ildephonse yahaswe ibibazo bijyanye n’idindira ry’isoko rishya ry’akarere rimaze imyaka 12 ryubakwa rikaba ryaranze kuzura, arya indimi abura ibisobanuro.

Ni isoko ryatangiye kubakwa mu 2010 rifitwe n’akarere ka Rubavu ndetse nako kahisemo kuryegurira abikorera kabasinyisha nk’abegukanye isoko rya Gisenyi, kugeza n’ubu ryanze kuva aho riri.

Imwe mu migabane igize iri soko harimo uruhare rw’akarere ka Rubavu rungana cyangwa se rufite agaciro ka miliyali zisaga ebyiri hakaza uruhare rw’abikorera bibumbiye muri Rubavu Investment Coperative (RICO) rungana na miliyali ebyiri na miliyoni Magana arindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu banyamuryango babarizwa (RICO) baravuga ko aya masezerano bayasinye bahubutse kuko kuri ubu hari ibyo batarimo kumvikana n’akarere ka Rubavu, ngo kuko hari ibyo babeshywe bijyanye n’ubushobozi ntibabihabwa.

Ikindi kuba harabayemo inyigo mbi y’iri soko kuri ubu haba akarere na RICO nta ruhande na rumwe rushobora gusobanura no kugaragaza igihe iri soko rizuzurira kuko bavuga ko ibitereko by’inkingi, ibikuta rihagazeho byibweho ubugari buteye impungenge ko baramutse bakomeje kubaka ryazarindimuka.

Perezida wa RICO, Bwana Twagirayezu Pierre Celestin yavuze ko bapimye basanga inkingi iri soko ryicayeho aho kugira ubugari bwa santimetero 500 ahubwo hamwe inkingi zifite santimeteri 300, ahandi 200 n’indi misago; avuga ko ibi bifite agaciro k’amafaranga y’urwanda angana na miliyoni 275frw,

Ati "Ibitereko by’inkingi byagombaga kuba bifite ubugari bwa santimetero 500 ariko isoko ryahawe abikorera rifite ubugari buri hagati ya 350 kumanura, murumva ko ari igihombo cya miliyoni 275 akarere kashakaga kugereka ku bikorera kugira ngo nabo bikorere ibi bibazo byose."

Ibipimo by’ibitereko by’inkingi z’isoko byaragabanyijwe ku ngano yatekerejwe

Meya Kambogo ubwo yagarukaga kuri iki kibazo cy’ibitereko by’inkingi, yavuze ko ikibazo bakimenye basaba RICO ko yabikosora ku mafaranga yabo, noneho ayo bakoresheje bakayakura ku migabane y’akarere gusa bamaze kumva ubu busabe bwa Meya, [arinaho yananiwe gusobanura aya makosa yakozwe mu myubakire yiri soko].

Minisitiri Dr Ngabitsinze watambagijwe iri soko ndetse agasobanurirwa amwe mu makosa akomeye akigaragara mu myubakire, yasobanuriwe ayo makosa yose yabanje kubaho ndetse ahishurirwa ko kugira ngo isoko rikomeze kubakwa bisaba ko ayo makosa abanza gukosorwa akarangira.

Yemeje ko bigaragarira buri wese ko harimo ibintu bidasobanutse neza mu iyubakwa ry’iri soko, ko ahubwo hagiye gushyirwaho itsinda rigiye gukurikirana iby’iri soko ndestse n’ibibazo birimo bigakosorwa.

Yagize ati: "Ntabwo ibyo twasanze hano byose twabyita ikosa ahubwo hakwiye kujyaho uburyo ishoramari rya Leta rikorwa, twasanze hari ibyibagiranye kandi byari ingenzi, rero tugiye gushyiraho amatsinda ahuriweho afite aho ahuriye n’ishoramari rya leta ubundi bakorane n’abikorera ba Rubavu ndetse n’akarere byihute mu kwezi kumwe hazaha habonetse igisubizo."

Minisitiri Dr Ngabitsinze yamaze impungenge abumva ko isoko rikomeje gutinda aho yavuze ko rigomba kuzatinda ariko rigakorwa neza mu buryo bwiza.

Yagize ati: "Mu by’ukuru nta gihe natanga, n’abumva biri gutinda ni byiza ko byatinda ariko bikarangira binoze."

Inyubako itaruzura yahawe agaciro ka miliyari 2.18 Frw nk’umugabane w’akarere, mu gihe abikorera bazakoresha miliyari 2.7 Frw nk’umugabane wabo.

Iri soko ryari ryaratangiye kubakwa n’akarere mu mwaka wa 2010, akarere kaza kunanirwa biturutse ku mikoro nuko rigurishwa Sosiyete yitwa (ABBA Ltd) aho iyi sosiyete yakuyemo akayo karenge. Mu iyeguzwa ry’abayoboraga akarere ka Rubavu, ryabaye tariki 27 Werurwe 2015.

Icyo gihe nyobozi y’akarere mu masezerano yari yagiranye na ABBA Ltd yavugaga ko igomba gutanga miliyari imwe na miliyoni zisaga 300, icyo gihe kandi Njyanama y’Akarere yatunguwe no kubona imirimo yo kubaka itangira nta na make aratangwa. Hakurikiyeho imanza akarere kaburana na sosiyete ABBA Ltd zarangiye akarere gatsinze.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 1/9/2022 Meya Kambogo Illdphonse yari yabwiye itangazamakuru ko isoko rya Rubavu rigomba kuzaba ryuzuye mu mpera z’umwaka wa 2022.

Iri soko biteganyijwe ko niriramuka ryuzuye rizajya ryakira abazarikoreramo basaga 380

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru