Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ubwo bari mu imurikabikorwa ryateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gicumbi, umuyobozi w’aka karere Nzabonimpa Emmanuel yagaragaje ko ababishoboye bashora imari mu kubaka amahoteli afite inyenyeri zirenze ebyiri.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo, Meya Nzabonimpa yavuze ko akarere ka Gicumbi gafite amahirwe menshi mu ishoramari ahanini rishingiye ku bukerarugendo.
Yagize ati: "Uwaza mu karere ka Gicumbi agamije gushora imari yashora mu bucuruzi bigakunda, yashora mu buhinzi bigakunda, yashora mu bworozi bigakunda. Ndagira ngo mbabwire ko hano hari amahirwe menshi; Gicumbi ikeneye amahoteli, mwabonye ko uwashora mu mahoteli yabona abakiriya benshi, hano tugira abashyitsi baturutse hirya no hino, natwe inama dukora dukenera amahoteli."
Yakomeje ashishikariza ababishoboye, bafite ibikorwa bitandukanye kubizana muri aka karere kari mu majyaruguru y’u Rwanda ndetse agaragaza ko hakorerwa n’ubukerarugendo butandukanye, haba ubushingiye ku muco no ku mateka.
Mu byo yagaragaje bishobora kureshya abagenderera Gicumbi, harimo inzu ibitse amateka yo kubohora Igihugu ku mulindi w’Intwali, ikiyaga cya Muhazi kirimo gutunganywa ndetse ngo bafite n’ibindi byiza nyaburanga bitatse Gicumbi birimo igishanga cy’Urugezi, ikiraro cy’Inyambo mu Kaniga, Ibigabiro by’Abami n’ibindi.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Ntagungira Alexis yashimye uburyo iki gikorwa cy’imurikabikorwa cyateguwe aho yasabye abantu bose guhuriza ku bikorwa by’iterambere.
Yagize ati: "Twabonye ibikorwa bigaragaza ko umuturage yamenye akumva, iki gikorwa cy’imurikabikorwa cyateguwe neza ndashimira abafatanyabikorwa batandukanye, turashaka ko abantu bose bajya bitabira Imurikabikorwa bakagaragaza ibikorwa byabo, kandi ibi bikorwa biba bigamijwe kwerekana ibikorwa byakozwe mu mwaka, turagira ngo twese duhurize hamwe ibikorwa by’iterambere."
Mu bindi byavuzwe muri iryo murikabikorwa ni uguca burundu ibiyobyabwenge, gufatanya kurwanya umuco wo guta ishuri ku bana bamwe na bamwe, kurandura ibibazo bibangamiye umuturage, birimo n’igwingira n’ibindi byabangamira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Hanashimiwe Komite Nyobozi icyuye igihe ya Gicumbi aho Perezida wayo bwana Ngumije Jean Damascène yahawe igikombe kuko yayoboye neza bagenzi be bakagera ku musaruro ushimishije, abandi nabo bahawe Icyemezo cy’Ishimwe ndetse herekanwe komite nshya y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere.





















