Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Munyangaju Aurore Mimosa yongeye kugaruka ku makosa yakozwe, yaviriyemo ikipe y’igihugu y’ u Rwanda ya Volleyball gusezererwa mu mikino nyafurika yabereye mu Rwanda mu mezi abiri ashyize.
Ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 16 Nzeri 2021, Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball y’abagore yari muri shampiyona ya Africa, yahagaritswe nyuma y’ibirego yashinjwe byo gukinisha bamwe mu bakinnyi batabifitiye uburenganzira, bavuye muri Brezil kandi barakiniye ikipe y’icyo gihugu.
Hari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021, cyagarutse ku mishinga minisiteri y’umuco na siporo ifite muri gahunda mu rwego rwo gukomeza guteza imbere siporo.
Abajijwe isesengura ryakozwe , kugira ngo u Rwanda rwisange mu makosa yatumye Ikipe y’Igihugu ya Volleyball isezererwa mu mikino nyafurika iheruka, Minisitiri Munyangaju yanenze abashakishije itsinzi binyuze mu nzira zitarizo.
Yagize ati "Twagombaga gukora isesengura ryimbitse ryo kureba impamvu bahagaritse u Rwanda, bavanye u Rwanda mu marushanwa. Ikibazo cyari kirimo cyari kiri tekinike, kijyanye n’uburyo abakinnyi bavuye muri federasiyo yabo bandikwa muri federasiyo y’u Rwanda."
Yakomeje avuga ko nyuma y’amakosa yakozwe inzego zibishinzwe zahise zitangira kubikurikirana ndetse n’abakoze ayo makosa baracyakurikiranywa.
Ati "Ibyakurikiyeho murabizi, inzego zibishinzwe zarabikurikiranye kandi ndumva icyavuyemo twese twarakibonye, habayemo guhana abakoze ayo makosa ariko mu rwego rujyanye n’ubushinjacyaha."
Abajijwe ku ruhande rwe, nka Minisitiri uburyo yakiriye ugusezererwa ku ikipe y’igihugu ya Volleyball avuga ko bitakiriwe neza.
Yagize ati" Ku giti cyanjye birumvikana ko ntabwo wabyakira neza iyo bahagaritse irushanwa cyangwa se bahagaritse igihugu, birumvikana ko umuntu atabyakira neza."















