Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Minisitiri Biruta yasubije abanyamakuru 50 bishyize hamwe ngo baharabike u Rwanda

Thursday 30 May 2024
    Yasomwe na

Mu minsi ishize abanyamakuru biganjemo abo ku mugabane w’UBurayi barenga 50 bishyize hamwe mu mugambi mubisha bise ‘Forbidden Stories’, bateguza Isi ko nagiye kurekura ibyegeranyo birimo inkuru zigamije kwambika ubusa ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame.

U Rwanda ntirwabirebereye, rwahise rubwira abaturage barwo n’Isi muri rusange ko ntagitangaje ku migirire nk’iyo, atari mishya cyane ko abafite uwo mugambo bazwi ndetse bafite n’aho bahuriye n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi guhengera ibihe u Rwanda rwinjiyemo by’amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite bifuza ko ataba mu mahoro.

U Rwanda rwavuze ko ibyo bashaka gukora biterwa n’ibintu bitandukanye birimo guhungabanya ituze riri mu Rwanda n’ipfunwe ry’uruhare ibihugu byabo byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu ni umugambi unagaragaramo umunyamakuru w’Umunyarwanda, Samuel Baker Byansi, umaze igihe avuga ko yahunze igihugu nyamara ajya kugenda yarasize asezeye abo bakoranaga avuga ko agiye kwiga.

Kuri uyu wa 29 Gicurasi mu 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko uyu mushinga ari umwe muri gahunda zimaze igihe kinini zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati: "Iyo ubona abanyamakuru bageze kuri 30 bo mu bihugu birenga 10 byishyize hamwe ngo bagiye gutangaza inkuru zidasanzwe ku Rwanda, umugambi ni uguhungabanya u Rwanda. Ni uguhungabanya ya mitekerereze, ni uguhungabanya bya bindi tumaze kugeraho.”

Yagaragaje ko imwe mu mpamvu z’uyu mugambi ari ipfunwe bimwe mu bihugu by’amahanga bifite kubera uruhare byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Kandi byubakiye ku ipfunwe bamwe baterwa n’amateka no kuba Jenoside yarashobotse mu Rwanda, igakorwa bareba ndetse bamwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi bakaba bafite ibyo babazwa ku birebana na Jenoside yabaye mu Rwanda."

Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Kwibuka30, aho Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yari yahuriyemo n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Yakomeje agira ati: “Buriya abanyamakuru benshi bakubwira ko ari abanyamakuru bigenga ariko kwigenga kwabo nibo bakavuga gusa, benshi muri bo baba bafite leta zibasunika, zibakoresha, turabazi turamenyeranye. Iyo ubakurikiranye neza usanga bamwe ari ba bandi bananiwe kugira icyo bakora kandi bafite ubushobozi kugira ngo Jenoside ihagarare, aho itangiriye ntibagire icyo bakora kugira ngo ihagarare, ni ba bandi bakomeje gukirana n’Umuryango w’Abibumbye bananiwe kuyita icyo iricyo ko ari Jenoside, abo bose nibo bariya."

Yeretse abari muri uyu muhango ko uretse abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ipfunwe, usanga iyi migambi yo gusebya u Rwanda izanwa n’abandi badashaka ko rwigenga kandi rugatera imbere kuko byaba urugero rubi ku bindi bihugu bya Afurika, bahora bifuza ko bisigara inyuma.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru