Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyagatare: Hari agasantere kamaze imyaka 10 amashanyarazi abanyura hejuru

Wednesday 29 January 2025
    Yasomwe na


Abatuye n’abacururiza mu isantire izwi nko mu Gakuba ni mu kagari ka Rutare mu murenge wa Rwempasha, bahana imbibi n’akagari ka Gitengure kari mu murenge wa Tabagwe bafite ikibazo cyuko insiga z’amashanyarazi zibaca hejuru y’inzu z’abaturage ariko ntamuriro bagira.

Ni isantire y’ubucuruzi iri kuri kaburimbo ndetse inakorerwamo imirimo myinshi ikenera umuriro, hari abahakorera umwuga wo kogosha, abakanishi, aba bose bagaragaza ko baba bakeneye umuriro.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa Mama Urwagasabo TV bamubwiyeko babangamiwe no kuba ahantu hatagera umuriro kandi ubaca hejuru.

Yaba inzu z’abaturage n’iz’ubucuruzi ntanimwe ifite umuriro w’amashanyarazi
Ikibabaza abo baturage nuko ayo mapoto ari ku muhanda ariko n’amatara yaka nijoro ariko nta nzu cyangwa iduka narimwe bifite urusinga ruyihezaho umuriro wo gucana.

Umwe yagize ati: "Bajyaga batubwira ko ikibazo ari uko hari inzu nke, ariko naho ubu inzu zamaze kuba nyinshi; twarategereje amaso yaheze mu kirere. Batubaruye kenshi ariko ntacyo byatanze".

Undi nawe ati: "Inama zirakorwa buri munsi, inama yose ibaye abaturage bose dutanga icyifuzo cy’umuriro ariko umwaka ugashira undi ugataha, nk’iyo dukeneye serivice zirimo nk’iz’irembo biba ngombwa ko tujya kuzishakira mu mugi Nyagatare"

Inzu z’ubucuruzi bigezweho zarahubatswe ariko nta muriro zigira
Aba baturage bakomeza bagaragaza ko kwiteza imbere bitaborohera, bakabona ari uguteranwana n’ubuyobozi.

Umwe yagize ati: "Ubu akazi kari aha ngaha ni ukujya gukora mu gishanga, abogosha nabo n’uko iyo izuba ritavuye kwiyogoshesha biba ari intambara, ibintu byose muri iyi minsi byabaye ikoranabuhahga kandi ikoranabuhanga rijyana n’ibi tubona , ni akarengane kuko iyo urenze hano muri metero nka 500m hari umuriro".

Undi nawe ati: "Urumva nk’ubu umuntu wakabaye asudira akeneye gukoresha umuriro uyu ntacyo yakora, kugira ngo kandi ubone ubushobozi bwo kugura umurasire wakoresha wa muriro biragora cyane, twifuzaga ko ubuyobozi bwadukorera ubuvugizi tukabona umuriro tukabasha kwiteza imbere".

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Mama Urwagasabo TV, Bwana Niyonkuru Benoit umuyobozi wa REG ishami rya Nyagatare, yavuze ko umuriro uca muri uyu mudugudu ko ari umuriro wo gucana amatara yo ku muhanda gusa, ko atari umuriro wo gutanga mu baturage. Icyakora uyu muyobozi yijeje aba baturage ko bazahabwa umuriro mu gihe cya vuba.

Yagize ati: "Umuyoboro unyura aho ngaho ngira ngo ntabwo ujyanye no guha ingo amashanyarazi, kuko ni umuyoboro wo guha amashanyarazi amatara yo ku muhanda, ariko hari umushinga ugamije guha amashanyarazi abaturage batuye mu midugudu itandukanye harimo n’uwa Nshuri. Uwo mushinga ubu waratangiye, barahasuye, uyu mwaka rero nibwo hateganijwe kuba hagezwa amashanyarazi n’uko byari biteganijwe".

Umuriro unyura muri aka gasantere ngo wagenewe gucanira umuhanda wa kaburimbo gusa
Ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Nyagatare, si aha honyine kiri muri aka karere, kuko hari n’ibindi bice bitagerwamo n’umuriro w’amashanyarazi, icyakora ubuyobozi bw’aka karere bwizeza aba baturage ko mu gihe cya vuba ko bose baza babona umuriro w’amashanyarazi.

Iterambere ry’abacuruzi ryabuze icyo rishingiraho nk’umuriro w’amashanyarazi
Yanditse na Valens Nzabonimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru