Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Minisitiri nduhungirehe yakemanze H.E Tshisekedi ko afite indimi abyiri

Tuesday 25 February 2025
    Yasomwe na

Mu nzira y’ubuhuza avuga bimwe yagera ahandi akavuga ibindi. Uwo no Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ukomeje kwibazwaho na minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko Perezida wa Congo Felix Tshisekedi hamwe yumvikana avuga ko adateze kuganira n’umutwe wa M23, ubundi yaba ari kumwe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi akababwira ko yiteguye kuganira na yo.

Minisitiri Nduhungirehe yagarutse kuri iyi myitwarire ya Tshisekedi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, mu butumwa yashyize kuri X, avuga ku nkuru ya RFI, ivuga ko uyu mukuru w’igihugu yashimangiye ko adateze kuganira na M23.

Iyi radiyo y’Abafaransa yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi ari kugerageza kwegeranya ingabo kugira ngo agabe ibitero bishya kuri M23.

Yagaragaje kandi ko mu nama Tshisekedi yagiranye n’Abadepite, Abasenateri n’abandi bayobozi bo mu ihuriro rye, yashimangiye ko adateze kuganira na M23.

Tshisekedi yavuze ko aherutse gutera utwatsi Abasenyeri bo muri Kiliziya Gatolika n’ab’Abaporotesitanti, batangiye kuyoboka inzira y’ubuhuza, ababwira ko adateze kuganira na M23.

Yashimangiye ko kuganira na M23 kwaba ari ukwisuzuguza nubwo yemera ko ingabo ze zifite ibibazo byinshi.

Yashimangiye ko kuganira na M23 kwaba ari ukwisuzuguza nubwo yemera ko ingabo ze zifite ibibazo byinshi.

Agaruka kuri iyi myitwarire ya Tshisekedi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko uyu mugabo afite ikibazo cyo kugira indimi ebyiri.

Ati “Ikibazo cya Perezida Félix Tshisekedi ni indimi ze ebyiri. Rumwe akoresha ku bafatanyabikorwa be bo mu Burengerazuba ababwira ndetse akarahira ko yiteguye kuganira na AFC/M23 (ndetse yabisubiyemo ejo i Kinshasa aganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza).”

Yakomeje avuga ko urundi rurimi Tshisekedi arukoresha avuga ko atazaganira na M23.

Ati “Hari n’urundi rurimi akoresha mu itangazamakuru no ku bandi basigaye, arahira mu izina ry’imana nyinshi ko atazigera aganira n’uyu mutwe w’Abanye-Congo.”

Yakomeje avuga ko “Izi ndimi ebyiri kandi zigaragara mu kibazo cy’abajenosideri bo muri FDLR, Perezida Tshisekedi yijeje ko azaca intege mu biganiro agirana n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu Bugerangerazuba, mu gihe mu biri kuba, ubufatanye bwa FARDC na FDLR butigeze bucogora.”

Félix Antoine Tshisekedi akomeje guseta ibirenge mu bijyanye no kuganira na M23, mu gihe uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa RDC.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru