Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Minisitiri w’Ubuzima yahishuriye abatarikingiza ko hari aho batazemererwa kwinjira

Thursday 12 August 2021
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yasabye abantu kwitabira kwikingiza urukingo rwa Covid19 hakiri kare kuko hari igihe kizagera umuntu yagera ahantu runaka akabazwa ko yikingije mbere yo kwinjira cyangwa aho akorera, mu isoko n’ahandi.

Yabigarutseho mu kiganiro n’Urwego rw’igihugu RBA asobanura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze ubu mu Gihugu, n’imyanzuro mishya yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo hashize ki wa Gatatu irebana n’ingamba zo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Minisitiri Dr Ngamije yagize ati: “Hari abakozi usanga bavuga ngo nzaba njyayo ejo ugasanga umukoresha na we ntabwo abishyizemo ingufu, ariko ikigaragara ni uko igihe kizagera tukazajya twibutsa abantu tuti ariko wari ukwiye kuza aha hantu warakingiwe kuko kuza utarakingiwe twaraguhaye amahirwe yo gukingirwa urimo kuza guteza ibyago bagenzi bawe ahangaha”.

Yongeyeho ko abantu badakwiye gutegereza igihe ibyo bizabera ahubwo bikwiye kuzaza barabyiteguye, ati: “Abantu be gutegereza uwo umunsi tuzashyiraho iryo tangazo ko ntawujya ku kazi, ntawujya ku isoko atagaragaje ko yakingiwe kuko amahirwe yo gukingirwa arahari muri Kigali n’ahandi kandi ni ho bigana; mu turere ntibagire ngo bazacikanwa, inkingo turimo kuzishaka kandi zizaboneka hose tuzahagera duhereye ahantu tubona hakunda kugaragara ubwandu”.

Aho hakunda kugaragara ubwandu by’umwihariko ngo ni mu mirenge ahari santeri z’ubucuruzi, mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali n’ahandi hahora urujya n’uruza rw’abantu nk’uko yakomeje abisobanura.

Ati: “Tugenda dukwiza inkingo dukurikije ahari ibyago byinshi byo kuba abantu bakwandura no kwanduza abandi”.

Ibi byo kuba abantu bazajya babazwa ko bakingiwe mbere y’uko binjira aho bakorera cyangwa aho bahurira n’abandi byashimangiwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney muri kiriya kiganiro, aho yakanguriye n’abakozi ba Leta bari bamaze igihe bakorera mu ngo ubu bamwe batangiye gusubira mu biro kuko umubare wongerewe ukagera kuri 50%, kwitabira kwikingiza.

Ati: “Turanibutsa abakozi ba Leta ko bakwiriye kwikingiza kuko mu minsi iri imbere bizajya biba ngombwa ko umuntu yababaza icyangombwa cy’uko bikingije kugira ngo badateza ibibazo aho bakorera ku kazi kandi abandi barahawe amahirwe yo kwikingiza. Ibyo bintu babizirikane”.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gukingira abarenga ibihumbi 700 kandi inkingo zikaba zarongeye kuboneka ku bwinshi n’abatutage bikingiza iminsi ku wundi mu gihugu hose.

Ikemezo nk’iki gisa n’ikiri hafi gufatwa mu bihugu bimwe na bimwe cyane byo ku Mugabane w’Uburayi n’Amerika aho kugeza ubu bamaze gukingira umubare munini w’abaturage, barenga 50%, mu bihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ho hakaba hari gushyirwaho pasiporo cyangwa icyangombwa kemerera uwakingiwe byuzuye kugera mu bihugu binyamuryango nta nkomyi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru