Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Mu myaka itanu umushinga Gikuriro usize abana 12.000 bavuye mu mirire mibi

Wednesday 28 October 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) tariki ya 28 Ukwakira 2020 cyasoje ku mugaragaro gahunda ya Gikuriro imaze imyaka itanu (2015-2020) iteza imbere imirire myiza, kugeza amazi meza ku bagenerwabikorwa mu Rwanda, gitangaza ko kishimira ko mu myaka itanu abana barenga 12 000 bavuye mu mirire mibi abandi ibarinze kuyigwamo.

Umushinga Gikuriro watangiye ibikorwa mu Gushyingo 2015 mu turere umunani, ufasha abaturage kuzamura imirire y’abana bari munsi y’imyaka itanu, kuva umwana asamwe, iteza imbere isuku n’isukura mu miryango no kuzamura imirire mu bagore bari mu myaka y’uburumbuke n’ibindi, byose binyuze mu kongerera ubushobozi no gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ishinzwe ibiribwa n’imirire ishingiye ku baturage ndetse na gahunda y’igihugu yoo guteza imbere ibidukikije n’ubuzima ishingiye ku baturage (CBEHPP).

Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro ibikorwa bya Gikuriro, wabereye i Kigali, Umuyobozi Mukuru y’uyu mushinga, Dr. Alemayehu Gebremariam, yavuze ko washowemo miliyoni 24 z’amadolari y’Amerika, asaga miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda kandi usize 50% by’abana bose wagezweho na gahunda ya Gikuriro babona indyo yuzuye buri munsi.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Gikuriro, Dr. Yvonne Umurungi, yasobanuye ko mu bijyanye no kuzamura imirire mu bana babanzaga gupima abana hanyuma abo basanze mu mirire mibi bagashyirwa bagafashwa binyuze mu gikoni cy’umudugudu aho abajyanama b’ubuzima bahuguwe bigishagaa ababyeyi gutegura indyo yuzuye bakoresheje ibiribwa bafite mu ngo.

Yakomeje agira ati “Mu minsi 12, buri munsi bagaburirwa ku biryo ababyeyi bizaniye ubwabo tugasanga muri iyo minsi baba bavuye mu mirire mibi.

Bamwe mu babyeyi batuye mu midugudu yo mu karere ka Kicukiro iyi gahunda yagezemo, batangaje ko ubuzima bwahindutse aho bagereye muri Gikuriro kandi ibyo bakora bibaha inyungu z’amafaranga birenze ku kwita ku bana n’abagize umuryango.

Mukarulinda Emertha, usanzwe ashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’umudugudu w’Ubumanzi akagari ka Kinyange mu murenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko uri Gikuriro yungukiyemo ubumenyi bwo kubyaza umusaruro ubutaka buto ahingamo imboga rwatsi z’amoko yose kandi zikamwinjiriza n’amafaranga buri gihe.

Ati “Natangiranye na Gikuriro mu 2017, ubu duhinga mu kirere mu mifuka, mu bijerekani n’amabasi bishaje; duhinga mu buryo burindwi bwose batwigishije."

Akomeza agira ati "Nabanje ku babyeyi bafite imyaka itanu gusubiza hasi n’ababyeyi batwite dukora igikoni cy’umudugudu. Ubu dufite umurima shuri wa Twiteze imbere Ubumanzi Kinyange, tugaburira abana turihaze turanagurisha nk’itsinda dutangira gufunguza konti muri banki ubu tugezemo ibihumbi 200. Twigisha ababyeyi gushyira igitaka mu mifuka, mu bijerekani n’amabasi ugashyira mu rugo wanimuka ukabigendana.”

Twagirimana Diedonne ni umugabo nawe Gikuriro yasanze mu bari mu byiciro bya mbere n’ibya kabiri by’ubudehe ingo zabo zigomba kwitabwaho, ahera ku bworozi bw’inkwavu yari amazemo igihe abwifashisha yigisha abandi kuzamura imirire binyuze mu kubona inyama z’urukwavu nk’itungo rigufi ryororoka vuba kandi rigatanga inyungu zikomatanyije bitewe n’ibiruturukaho nk’ifumbire n’amaganga.

Yagize ati “Urukwavu ni inyama nziza y’umweru idateza abantu ibibazo, ifasha umwana mu kugira ibyubaka umubiri byiza. Iyo baruhaye umubyeyi ruhaka rubyara mu kwezi kumwe kandi rugacutsa mu kundi kwezi kumwe; ikiyongeraho iyo rubyaye ni abana bari hagati ya 5 na 10. Ni ukuvuga ngo mu mezi abiri umubyeyi aba ashobora kubona nibura inkwavu 5 zo kurya zikunganira imirire myiza.”

Umuyobozi Mukuru wa Gahunda mbonezamikurire y’abana bato NECDP, Dr Anitha Asiimwe, yashimye ibikorwa by’uwo mushinga avuga ko bizeye ko bitazasubira inyuma cyane ko bafatanyaga n’ababyeyi kumenya uko bazamura imirire myiza y’abana.

Yakomeje agira ati “Kubera uburyo umushinga wari uteguye mu bufatanye bw’inzego nyinsi natwe turimo, bivuze ko ibyakorwaga twari tubizi twarabikirikiye kandi kuba imyaka itanu irangiye ibyakorwaga bizakomeza kuko ababikiraga ni abanyarwanda basanzwe mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’akarere n’umurenge.

Kuba barakoranye n’inzego zisanzwe zihari binyuze mu basanzwe bahari bazahaguma biduha ikizere ko bizahaguma, ntabwo birangirana n’umushinga. kuko icyaburaga cyari ubumenyi mu babyeyi bwo kubikora.”

Umushinga Gikuriro usize kandi uteye inkunga imiryango 50 000 mu kwirinda imirire mibi, ababyeyi bashoboye kwizigama arenga miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda binyuze mu kwizigama amafaranga make uko buri wese yifite.

Ku bijyanye n’isukura wafashije imiryango 57 000 no kugeza amazi meza ku banyarwanda barenga 350 000 mu turere umunani wakoreyemo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru