Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko hasheshwe Inama Njyanama y’akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper agirwa Umuyobizi w’akarere by’agateganyo.
Ni icyemezo cyafashwe mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame hashingiwe ku biteganywa n’itegeko rigenga akarere.
Akarere ka Rutsiro kayoborwaga na Madamu Triphose Murekatete.

Mulindwa Prosper wahawe inshingano zo kuyobora Rutsiro by’agateganyo yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’inzego z’ihanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).
Mbere yaho Mulindwa yabaye Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, kuva muri Gashyantare 2011 kugeza Nyakanga 2021.
Yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamashyirahamwe y’abahinzi b’icyayi (Executive Secretary at Rwandese Federation Of Tea Growers Cooperatives) muri Werurwe 2010 kugeza Gashyantare 2011.
Yayoboye kandi iryo huriro (Manager at Tea Growes Cooperative (ASSOPTHE) kuva Gashyantare 2007 kugeza Werurwe 2011.
Mulindwa ni umuhanga mu icungamari, imari n’amabanki, kuko abifitiye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, Masters.
Yahuguwe kenshi kandi nawe agira uruhare mu guhugura abandi mu by’imiyoborere, kwita ku baturage, ikoranabuhanga n’imitekerereze.
Mu kwezi gushize, abakozi b’akarere ka Rutsiro batanu bafunzwe bakekwaho kwiba imyambaro yagenewe gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza.
Aba bakozi bafunzwe ku mugoroba wa tariki ya 14 Gicurasi 2023, harimo abakozi 2 b’urwego rwa Dasso, abakozi 2 b’Urwego rw’Akarere ndetse n’umushoferi w’Akarere.