Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Musanze:Abafite ababo bashyinguye mu irimbi rya Bukinanyana babangamiwe n’abaza kwiba ibikoresho byo ku mva

Thursday 21 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Abaturage bafite ababo bashyinguye mu irimbi rya Bukinanyana mu karere ka Musanze mu murenge wa cyuve bahangayikishijwe n’abitwikira ijoro bagasenya imva bagakuraho amakaro, feraneto, amakadere y’amafoto ndetse n’imisaraba bakajya kubigurisha mu nyuma, ibyo bakabona ari ugushinyagurira abashyinguye muri iryo rimbi.

Abafite ababo bashyinguye mu irimbi bavuga ko nubwo ryimuwe, batakieishyingura ariko bitaba intandaro yo kwangiza imva zihasigaye, bagasanga hatagize igikorwa nyuma y’igihe gito ntakintu cyaba kikirangwa ku mva z’ababo bahashyinguwe kuko niyo bagerageje gushyiraho ibindi bikoresho nabyo abajura babitwara.

Cyubahiro Marie Jeanne, ni umwe mu bafite ababo bashyinguye mu irimbi rya Bukinanyana yagize ati, "Ni ukuri birababaje cyane kubona abajura birara mu irimbi bakiba ibikoresho twakoresheje mu rwego rwo guha abacu agaciro, noneho bakabijyana bagiye kubigurisha, urebye wabona ari ugushinyagurira abacu bashyinguye hano."

Zirikana Jean Bercumas, n’ikiniga cyinshi yagize ati, "Nyewe mbona ari ubugome ndengakamere, aho umuntu wakabaye afite ubumuntu atekereza kujya mu irimbi gusenya ibihubatse, nta kindi uretse gushinyagura."

Aba bose icyo basaba ubuyobozi ni uko bwakunganira gucunga umutekano w’irimbi ndetse hagakumirwa n’ibikorwa bihakorerwa, nko kuharagira inka n’andi matungo magufi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve bwo buvuga ko iki kibazo kigiye guharurukirwa, ko nuzafatirwa muri icyo gikorwa cy’ubugome azabihanirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landuard yagize ati, "Ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage turimo gukangurira abaturage guha irimbi agaciro, kuko irimbi ni ahantu umuntu wese yagakwiye kubaha kuko haba haruhukiye imibiri. Niyo mpamvu rero tutazihanganira umuntu ukora ibikorwa nk’ibyo bisa no gushinyagura."

Uyu muyobozi akomeza agira ati, "Ku bufatanye n’inzego z’ibanze muri iki cyumweru twafashe umusore arimo kwangiriza ibikorwa mu irimbi rya Bukinanyana ahita ashyikirizwa Policsi; n’undi wese watekereza kugerageza gukora igikorwa nkicyo kigayitse ntazihanganirwa."

Irimbi rya Bukinanyana rimaze hafi umwaka ryimuwe kuko ryuzuye rikaba ryarimuriwe mu irimbi ry’akarere riherereye mu murenge wa Rwaza, aho mu karere ka Musanze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru