Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Abafite ubumuga barishimira intambwe bamaze gutera mu ikoranabuhanga

Thursday 29 February 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu bafite ubumuga bo mu karere ka Musanze baravuga ko hari intambwe bamaze gutera mu ikoranabuhanga cyane kuri mudasobwa.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo basozaga amahugurwa y’ikoranabuhanga bari bamazemo igihe kingana n’ukwezi,bari bateguriwe n’umushinga Feed the Future Hanga Akazi.

Dusabimana Agnes ni umwe mu bafite ubumuga bitabiriye aya mahugurwa, yagize ati: "Aya mahugurwa icyo agiye kudufasha nk’abantu bafite ubumuga ni uguhindura imibereho yacu, ikindi ntabwo tuzongera kujya twandika ku mpapuro kuko twize gukirika kuri mudasobwa, ubungubu muri koperative yacu tugiye kujya dukora ibintu byose tubitunganyirize kuri machine, turakataje n’ikoranabuhanga dore ryatangiye kutugeraho."

Undi mu bitabiriye aya masomo witwa Ntezimana Theophile yagize ati: "Twagize amahirwe tubona umuterankunga aduha imashini, ubu twahuguwe kuzikoresha, mbese turishimye cyane; kera umuntu ufite ubumuga yabaga ari igicibwa muri sosiyete, ntabwo umuntu ufite ubumuga bivuze ko aba ntacyo ashoboye. Ubu bumenyi tugiye kububyaza umusaruro kubera ko hari igihe umuntu yashakaga aho yashyize impapuro akazibura ariko ubu twadukanye akandi gashya."

Bakomeza bashimira leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ngo kuko idaheza, ndetse bashimiye Feed the Future Rwanda Hanga Akazi idahwema kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Come Ndemezo, ni umukozi w’umushinga uterwa inkunga na USAID witwa "Feed the Future Hanga Akazi" avuga ko bahisemo guhugura abafite ubumuga mu rwego rwo kugira ngo nabo babashe kwiteza imbere ndetse bamenyekakanishe ibyo bakora binyuze mu ikoranabuhanga.

Yagize ati: "yo urebye ibyiciro bigize sosiyete nyarwanda usanga abafite ubumuga nabo bafite ibikorwa bigiye bitandukanye, ariko ubushobozi bwo kubimenyekanisha ndetse no kumenya kubyaza umusaruro ibyo bakora, haba ari ukubicunga neza mu buryo bw’ikoranabuhanga usanga baragiye basigara inyuma cyane, akaba ariyo mpamvu y’umushinga ariko noneho tugamije guhanga akazi."

Ndemezo yakomeje agira ati:"Dukorana cyane n’urubyiruko ndetse n’abagore by’umwihariko muri ngeri y’ubuhinzi ndetse twasanze bakora ibintu byiza, ariko ugasanga hari icyuho mu kubimenyekanisha bakoresheje ikoranabuhanga. Iyi koperative ya Duhuze ubuzima dusanzwe dukorana muri byinshi, haba mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi, kandi intego nyamukuru dufite ni uguteza imbere imishinga ndetse n’abikorera ku giti cyabo kandi tubyisango cyane n’umushinga."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Kayiranga Theobald yasabye abahawe ubu bumenyi kuzabukoresha neza, kandi bakabishyira mu bikorwa.

Yagize ati:"Tumaze kugera mu isi y’ikoranabuhanga aho buri muntu wese ibyo akora asabwa kubibika neza, turabasaba ko ibyo bigishijwe bagenda bakabishyira mu bikorwa cyane ko ari koperative igizwe ahanini n’abafite ubumuga, ubu za raporo bakoraga bagiye kujya babinoza neza kugira ngo bigere ku muterankunga binoze; ikindi dukwiye kumva ko abafite ubumuga bashoboye, ibi ni ukongera kubagarurira icyizere kugira ngo bumve ko ntacyabananira. Hari n’abantu babuzaga abana kugana ishuri kubera ko bafite ubumuga, ibyo bikwiye guhagarara."

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 20 biganjemo abafite ubumuga, bose baka babarizwa muri koperative Dukomeze ubuzima ikorera mu murenge wa Shingiro, ikora ibijyanye n’ubuhinzi, ikaba igizwe nk’abanyamuryango basaga 200.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru