Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Musanze: Abagore baravuga imyato FPR Inkotanyi yabakuye mu bwigunge

Sunday 18 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Musanze, bagize urugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi baravuga ko uyu muryango utaravuka bari baragwingiye mu bwonko, bakandamizwa, ntagaciro bafite none ubu barakataje mu iterambere bakisha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame.

Babitangaje mu gihe Umuryango wa RPF Inkotanyi ukomeje gukora ibikorwa bitandukanye bitegura kwizihiza Yubire y’imyaka 35 umaze uvutse, aho bagenda baremera bagenzi babo kugira ngo nabo bizihize iyi sabukuru bafite akanyamuneza.

Mukadariyo Providence ni umwe mu baturage, by’umwihariko w’umugore wikorera uri mu bamaze gukataza mu iterambere. Atuye mu murenge wa Busogo, avuga ko umuryango wa RPF Inkotanyi wamubereye umusingi bubakiyeho agaciro kabo.

Yagize ati: "Kera umuryango wa RPF Inkotanyi utaraza kubohora igihugu cyacu , umugore yari yarasuzuguwe, ngo ntacyo ashoboye, ariko ubu umugore ntagitinya gukora bizinesi (business) yagutse; ubu njye mfite imodoka nifashisha mu bacuruzi bwanjye, ibi byose mbikesha Paul Kagame."

Uyu muturage witeje imbere akomeza agira ati: "Abagore kera twari twaragwingiye mu bwonko, twarangiritse ariko ubu turi mu muryango mwiza utwitaho, waduhaye amahoro arambye. Iyi sabukuru dukwiye kuyizihiza tunezerewe kubera ko turi mu Gihugu kidukunda."

Undi muturage witwa Mukarugwiza Donatha, utuye mu murenge wa Cyuve avuga ko kera yararaga mu kidodoki (igisa n’inzu) hanze ariko ubu akaba yarubakiwe na Leta inzu nziza.

Yagize ati: "Umuryango wa RPF Inkotanyi wadukoreye byinshi twashima; mbere nararaga mu kidodoki, ntaho kuba ariko ubu ndi mu nzu nziza, mfite inka abana banywa amata; Kagame wacu turamukunda kuko amaze kutugeza ku iterambere rushimishije."

Mukeshimana Odete nawe wo mu murenge wa Muhoza, mu kagari ka Mpenge ashimangira ko kubera umuryango wa RPF Inkotanyi abagore bitinyutse bakiteza imbere muri iyi myaka 35 ishyize.

Yagize ati: "Mu byukuri twari twaritinye, tudashobora kugira uruhare mu iterambere ariko RPF yaradutinyuye itwereka ko dufite ubushobozi. Nkahano muri aka kagari ka Mpenge nta mihanda twari dufite, byari bigoye kubona umuturage yubaka Etaje (igorofa) ariko ubu twamaze gufata iya mbere mu kubaka u Rwanda rwacu rwiza."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yemeza ko kuba Umuryango wa RPF Inkotanyi urimo gukora ibi bikorwa bitegura Isabukuru y’imyaka 35 umaze byose ari ubuyobozi bwiza.

Yagize ati: "Isabukuru y’imyaka 35 Umuryango wa RPF umaze ubayeho, ntabwo yaba yubire yo kubyina gusa ahubwo bigomba kujyana n’ibikorwa byo gufashanya, mwabonye ko hari abishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, abagabiwe inka, byose bigerwaho kubera imiyoborere myiza kandi ndashishikariza abashoramari kuza muri Musanze."

Ku rwego rw’igihugu, umunsi nyamukuru wo kwizihiza Yubire y’imyaka 35 Umuryango wa RPF inkotanyi umaze uvutse uzaba tariki ya 24 Ukuboza2022.

Bimwe mu bikorwa byakoze muri iyi minsi yose mu tugari two mu karere ka Musanze birimo kuba baragiye baremera abantu batandukanye, kubakira abatishoboye, kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza, koroza abaturage amatungo abateza imbere, arimo Inka, inko, ingurube , ihene n’ibindi byinshi bitandukanye.

Mu gusoza ibirori basangira Umutsima wateguwe

Abanyamuryango bashya barushaho kwinjira mu Muryango RPF Inkotanyi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru