Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Musanze: Abahoze Iwawa baravuga ko ibikoresho bemerwe byo kubafasha kwihangira imirimo batigeze babibona

Monday 6 January 2025
    Yasomwe na


Bamwe mu rubyiruko bahoze mu kigo ngorora muco Iwawa baravuga ko ibikoresho bemerewe byo kubafasha gushyira mu bikorwa imyuga bize muri iki kigo batigeze babibona.

Uru rubyiruko rwabitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo TV ubwo yagerega mu mujyi wa Musanze aho basaba ko bahabwa ibikoresho bakabyaza umusaruro amasomo bize.

Umwe muri bo witwa Valante yagize ati"Nagiye Iwawa niga imyuga nkubu nkanjye nize ubwubatsi ariko usibye iycemezo ko nabyize ,ntakindi baduhaye ,Tugiye gutaha bari badusezeranyije ko bazaduha ibikoresho bijyanye nibyo umuntu yize ariko amaso yaheze mu kirere, Ahubwo ubona batwishisha kandi hariya twaragorowe ariko ntabwo baduha amahirwe ngo tubyaze umusaruro ibyo twize."

Undi yagize ati" Bigeze kutubwira ngo twishyurwe hamwe dukore umushinga turawukora ,aho dukorera twari twahabonye ariko twabuze umuntu udufasha, ahubwo abayobozi bagira baduhiga abtubwira ngo aho twavuye turahazi ngo tuzasubirayo., Erega ubushomeri nibwo butuma umuntu ajya kwiba."

Aho twasanze uru rubyiruko rwarimo rukina amakarita bigaragara ko ntacyo gukora rufite ibintu bavuga ko biteye isoni kubona Leta ibatakazaho amafaranga ngo bige bava kugirorwa ntihagire ibikurikirana ngo abashakire icyo gukora biteze imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yavuze ko agiye gukurikirana iki kibazo Cyuru rubyiruko amenye impamvu batarabona ibyo bikoresho cyokoze ngo hari bamwe bagiye babihabwa.

Ati"Ndaza gukurikirana menye uburyo bimeze ,Cyokoze hari gahunda ibafasha iyo bakiza , Bagaze muri sosiyete ndetse no gukomeza kubakurikirana uko bagenda bahinduka."

Muri uru rubyiruko haba harimo abize imyuga itandukanye, Ubwubatsi, ubudozi, ububaji n’indi myuga ariko usanga abenshi batitabwaho bagifatwa nk’abantu badasobanutse ari nabyo bavuga ko bibasubiza mu ngeso zitari nziza z’ubujura.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru