Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ubwo hasozwaga igiterane mpuzamahanga mu nsanganyamatsiko igira iti ( Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.
(Yohana 14:6) Abakirisitu basengera mu itorero rya EAR Diyoseze ya Shyira basabwe gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda bakarinda icyaricyo cyose cyacamo Abanyarwanda ibice.
Babisabwe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ko bakwiye gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda bwatangiye gukendera muri ibyo bice aho yabasabye kuba umusemburo w’impinduka nziza muri sosiyete aho batuye.
Mugabowagahunde Maurice yagize ati: "Mu minsi yashyize mwumvise aha turi mu majyaruguru ibibazo byabaye bijyanye n’ihungabana ry’ubumwe n’ubudahernwa by’Abanyarwanda; abo twari kumwe i Nyakinama ngira ngo mwarabyumvise mu biganiro byahabereye ubwo umukuru w’Igihugu yadusuraga. Mu buhamya bwatanzwe ngira ngo Nyiricyubahiro Musenyeri yari ahari, bavuze ko no mu madini acakubiri yamaze kugeramo."
Guverineri yakomeje agira ati: "Ngo hari abakirisitu batihanganira kubona bagenzi babo badahuje inkomoko, badahuje amateka, ibyo bikaba ari imyifatire bidakwiye kuba ku bakirisitu! Twizere ko mugiye kutubera intumwa nziza, ubumwe bw’Abanyarwanda mugomba kubugira intwaro ku bakirisitu by’umwihariko ibintu by’amacakubiri mukwiye kubisiga inyuma ."
Umwe mu bitabiriye iki giterane witwa Scovia Mudahogora yavuze ku ntego yabo nk’abakirisitu bitabiriye mu guhindura umuryango nyarwanda no kubaka ubumwe butajegajega bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: "Iki giterane ku bwanjye nk’umukirisitu kimfitiye umumaro, nongeye kubaka ubusabane n’Imana kandi turimo guhabwa inyigisho zitandukanye, hari ingamba nagiye nongera gufata kugira ngo nongere kubaka imibanire yanjye na bagenzi banjye, abakirisitu nabo babashije kongera gukomezwa n’agakiza, uwo rero n’umugisha dukesha iki giterane. Nubwo ntari mu mutima y’abantu ku maso urabona ko bagenda banezerwa."
Yakomeje agira ati: "Amacakubiri tugomba kuyirukanira kure nk’abakirisitu kandi tukaba aba mbere bo gufata iyo ntambwe yo kugira ngo twereke abandi ko turi abantu Imana yaremye, tugomba kuba umwe tukirinda amacakubiri, kandi nanjye nk’umukirisitu iryo jambo naryakiriye , "Nta Muyuda nta Mugiriki, turumwe turi Abanyarwanda".
Bishop Dr Mugisha Mugiraneza Samuel yavuze ko kimwe mubyo Perezida wa Repuburika Paul Kagame ahora asaba Abanyarwanda ari ukwirinda udutsiko utwo ari two twose, ndeste no kwirinda amacakubiri ahubwo bakubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: "Ndasaba buri muntu wese, yaba Pasiteri yaba Bishop, uwo ariwe wese niba uba mu matsinda agendera mu moko, udutsiko n’ibindi bisa nabyo niba bihari, koko ndabinginze mubisenye, mubireke."
Ni igiterane mpuzamahanga cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 4000 baturutse mu madiyosese atandukanye, cyitabiriwe kandi n’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku Isi.
Itorero rya EAR Diyoseze ya Shyira risanzwe rifatanya na leta mu bikorwa bitandukanye byo guhindura imibereho y’abaturage mu iterambere rw’Igihugu, harimo kubakira abatishoboye no kuboroza amatungo, kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, kurwanya imirire mibi ndeste bavuze ko bagiye gukomeza ibi bikorwa.