Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bakoraga mu nganda zenga urwagwa mu bitoki zikaba zarafunze imiryango baratakambira Perezida Kagame
ngo bitewe n’imisoro ihanitse baratakambira umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kubafasha iki kibazo kigakemuka bakongera bakabona ikibatunga.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yabasuraga bamwe bamubwuea batangiye guhangayika bitewe nuko mu miryango yabo rwatangiye gukinga bane.
Umwe muri baturage witwa Claudine
yagize ati:" Turasaba umubyeyi wacu , Paul Kagame kudufasha, ubushomeri butumereye nabi, nakoraga mu ruganda rwa Savana Musanze LTD twarafunze ntitugikora, ububese tubayeho nabi, kandi umuntu yabonaga ibyo bihumbi 30,000, akabona icyo ajya kugaburira abana ariko ubu birakomeye."
Kwizera Eric nawe yagize ati:" Ubu se bamwe muri twe ahubwo ubu ntibarasubira kujya barara biba imyaka y’abandi batobora n’imzu , none ko twakoraga mu ruganda tukabona icyo kurya ubu inzara ikaba yatangiye kuturya kubera zitagikora ,nihahandi uzabona igitoki cy’umuturanyi ucyibe kubera inzara."
Undi muturage yagize ati:"Njyewe n’umutware wanjye twakoraga mu ruganda rwenga inzoga , ariho dukura ubushobozi bwo kwibeshaho no kurihira abana amashuri ariko ubu uruganda ntirugikora, rwari rwaraje ari igisubizo dufite na kopera twabitsagano udufaranga ariko ubu imibereho yacu imeze nabi , baratubwiye ngo bafunze kubera imisoro ihanitse , icyo twasaba nuko bakomorera abadukoreshaga bakongera gukora ubuzima bukagaruka."
Ni ikibazo cyatangiye mu mpereza z’umwaka aho banyiringanda binubiraga uburyo umusoro wabo wazamuwe mu buryo bukomeye , ibi byatumye zimwe mu nganda zarahise zifunga igitaraganya , inganda twavuga zafunze imiryango kugeza ubu harimo SAVANA MUSANZE LTD, PARUTHA COMPANY LTD, RIGHTS DRINKS LTD, ANGELICA DOUCE LTD
UNZI 40 HOLDING LTD.
Izindi nganda nazo zagiye zigabanya abakozi ku buryo izari zifite hejuru y’abakozi 400 zisigaranye abatagera ku 100, muri izo zisigaranye mbarwa twavuga CETRF LTD, Urwunge Uwss , Innopro Ltd, n’izindi zitandukanye, kuko zirukanye abakozi ku kigero cya 80% bitewe nizamuka ry’uyu musoro bavuga ko waje ubatunguye.
Bwana Kamana Christian Bahunde ivugira ihuriro ry’Inganda mu ntara y’Amajyaruguru avuga ko iki kibazo cyashegeshe imiryango myinshi yari itunzwe n’izi nganda ndetse ngo kugeza ubu bandikiye ababishinzwe ntibarabasubiza.
Yagize ati:"Murabona ibibazo byugarije aba bakozi batagifite akazi ,nikiza gikomeye kuba urwagwa rusuzumwa rwujuje ubuziranenge bwose, rusora umusoro wikirenga ,nyamara hari izindi nzagwa zirirwa zizamuka ku magare murazibona zitasuzumwe, umuntu atazi uburyo zakozwe , bakazisoresha ibiceri 200rwf , mu byukuri turasaba ababishinzwe gusuzuma neza iki kibazo, abanyarwanda bakongera kubaho neza bakabasha gutunga imiryango yabo, byateje icyuho gikomeye , ubu se abakozi barenga ibihumbi 5000 ubu barihe?"
Christian akomeza avuga ko bagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye ariko ngo habuze ufata umwanzuro , kandi ngo nyamara umuturage akomeje guhura n’amagorwa y’imibereho.
Kugeza ubu muri iyi zone y’Amajyaruguru n’akarere ka Nyabihu habarurwa inganda 23 , inyinshi murizo zarafunze izindi zigabanya abakozi, niho bahera batakambira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul ko iki kibazo cyaganirwaho mu mushyikirano ugiye kuba ku nshuro ya 19.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje