Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abacururiza n’abarema isoko rya Cyinkware riherereye mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze baratangaza ko iri soko nta bwiherero buzima rigifite kuko ubwari buhari bushaje ahubwo busigaye buteza umwanda, bakifuza ko bakubakirwa ubundi bwiherero.
Iri ni isoko riremwamo n’abaturuka mu turere tune, ari two Musanze ryubatsemo, Gakenke, Nyabihu na Muhanga. Abaricururizamo ndetse n’abarihahiramo iyo bashatse kwikiranura n’umubiri usanga bajya gutira ubwiherero mu ngo zikikije iri soko.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu murenge wa Nkotsi aho isoko rya Cyinkware ribera kabiri mu cy’umweru, kuwa Mbere no kuwa kane, abacuruzi bamubwiye ko babangamiwe no kutagira ubwiherero kuko ubwo bafite bwashaje bukaba ahubwo buteza umwanda n’umunuko ukabije.
Mukanoheri Judith twamusanze yazanye imyaka muri iri soko, adutangariza baterwa ipfunywe no guhora bajya gutira ubwiherero mu ngo zikikije iri soko kandi imisoro batanga yakirwa mu nyungu z’isoko.
Yagize ati "Ubwiherero bwarashaje, nta nzugi usanga huzuyemo imyanda, umunuko ukabije; mbese batwubakiye ubwiherero bushya natwe twajya dukora dutekane aho guhora tujya gutira mu baturanyi. Ubu ntabwo wagenda ngo usutame mu bwiherero burangaye ku manywa yihangu, bidutera ipfunywe."
Abarema isoko rya Cyinkware iyo bakubwe bajya gutira ubwiherero mu ngo zikikije iri soko
Niyibizi Olivier we yavuze impamvu abona isuku itameze neza.
Yagize ati "Abarema iri soko basigaye barabaye benshi ku buryo guhurira twese mu bwiherero kandi nabwo bwarashaje biteza umwanda kurushaho. Mudukorere ubuvugizi byibuze bazatwubakire ubundi bwiherero ku manywa; kubujyamo biragoye kubera ko burangaye."
Umuyobozi w’iri soko rya kinkware, Kamugisha Lourant yemera ko ubwiherero bw’iryo soko bushaje, ndetse basabye akarere ko kabafasha kubusana.
Yagize ati "Nibyo ubwiherero bwarashaje, abacuruzi kubujyamo bibatera ipfunywe kandi tumaze hafi umwaka tubimenyesheje akarere kugira ngo kazadufashe kubaka ubwiherero."
Ubwiherero bw’iri soko burashaje ku buryo ntawupfa gutinyuka kubwinjiramo atitaye no ku isuku nke bufite
Nawe yemera ko abarema iri soko babaye benshi akongeraho ko kuba muri iri soko hagaragara umwanda ari uko batagira ikimoteri gishyirwamo imyanda ku buryo rwiyemezamirino ariwe wiyerenja akareba umurima ashyiramo imyanda yose ivuye muri iri soko.
Iyo ugeze mu isoko rya Cyinkware usanga urujya n’uruza rw’abantu benshi cyane bazanye ibicuruzwa abandi baje kugura ibicuruzwa ahanini byiganjemo ibiribwa.


















