Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Abana 100 bakoze imishinga bifashishije ikoranabuhanga

Saturday 24 August 2024
    Yasomwe na


Abana 100 bo mu karere ka Musanze basoje amahugurwa yiswe "Musanze Robotics summer camp" yateguwe n’umuryango mpuzamahanga witwa Right to play ufatanyije na Stella.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abana biga kuva mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatatu mu y’isumbuye aho bahawe ubumenyi bwo gukora imishinga itandukanye bifashishijwe ikoranabuhanga ryo gukoresha Robotics.

Bamwe mu bana baganiriye na Mamaurwagasabo.rw bavuga ko bungukiye byinshi muri aya mahugurwa ariko bagasaba ko bazakomeza kwitabwaho bafashwa mu buryo bwose kugira ngo imishinga bagaragaje bazayikomeze.

Iriho Jolly Sonia yagize ati: "Aya mahugurwa tumazemo iminsi yamfashije kudata umwanya muri ibi biruhuko, ikindi twize guhanga imishinga itandukanye dukoresheje Robotics, twasaba ababishinzwe ko bazahugura n’abandi bana bagenzi bacu. Turasaba ko bakomeza kudushyigikira muri iyi mishinga yacu kugira ngo tuzayikomeze kandi itange umusaruro."

Undi munyeshuri mu bakoze imashini yuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga avuga ko baramutse babonye ubushobozi bakora ibirenze ngo kubera ko isi igenda iterambere mu ikoranabuhanga bityo ngo n’abanyarwanda ntibakwiye gusigara inyuma.

Niragire Nkurunziza Placide ni umubyeyi wari waje kureba uburyo abana bagaragaza ibyo bize muri iyi minsi igera mu byumweru bibiri bamaze bahugurwa mu gukora iyi mishinga ahamya ko abana b’u Rwanda bitaweho mu buryo by’umwihariko batanga umusaruro mu gukora ibikorwa byikoranabuhanga.

Yagize ati: "Abana kenshi mu biruhuko usanga bari mu bikorwa bidasobanutse, iyi Summer camp yagize umumaro cyane ku bana bacu, nashimye cyane ko abana bakoze iyi mishinga, ndumva leta yashyira imbaraga mu guteza imbere iyi mishinga kugira ngo bazongererwe ubushobozi bishyirwe mu bikorwa kuruta kubivuga mu magambo, kandi umwana yarakwiye gushyigikirwa bishingiye ku bumenyi yifitemo ibi bizakomeza gufasha mu buryo bw’ikoranabuhanga."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien yashimiye abafatanyabikorwa barimo Right to play na Stella bagize uruhare mu gutegura aya mahugurwa ndetse ashimangira ko babonyemo umusaruro ugaragarira buri wese.

Yagize ati: "Nkuko mwabibonye nabyita ko dusoje igikorwa cyateguwe hagamijwe gufasha abana bo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye mu ikoranabuhanga muri ibi biruhuko, abana bagiye bakora imishinga itandukanye kandi bagize umwanya wo gutekereza cyane, ibi bizabakundisha ikoranabuhanga, Science, baracyari bato ariko uko bazagenda bakura bazashyira bikorwa iyi mishinga, ndashimira Right to play yadufashije kandi iyi ni intangiriro kandi uyu munsi n’abana 100 turifuza ko byazagera ku mubare munini kugira ngo urubyiruko rujye ruba mu bintu bifite akamaro."

Kabamba Rodgers ni umuyobozi ushinzwe imishinga ( Program manager) mu muryango mpuzamahanga witwa Right to play avuga ko bahuje aba bana 100 muri ibi biruhuko kugira biyungure ubumenyi ku bintu bibafitiye akamaro.

Yagize ati:"Iki nigikorwa cyadushimishije cyane , twabisabwe n’akarere gusa n’ishingano zacu kandi umusaruro twari dutegereje kuri aba bana twabigezeho, twatangiye dutoza abarimu bo mu mashuri abanza, abantu bumvaga ikoranabuhanga bakumva ko ari ibintu bihambaye, by’umwihariko mwabonye imishinga bagaragaje , Ubu rero abana bose bahawe rugari, ukabaha ibikoresho bagera kuri byinshi byisumbuyeho."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bazakomeza gufasha abana mu mishinga itandukanye ndetse yahamagariye n’indi miryango na leta kuza kubafasha kugira ngo bazabashe kugera kuri benshi.

Umuryango Right to play umaze imyaka 4 ukorera mu mashuri 312 mu gihugu hose mu turere 11 ,bamaze gutoza abarimu 782 .

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru