Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Musanze: Abarangije kaminuza biyemeje guhangana n’ibura ry’ibiribwa mu myaka iri mbere

Friday 17 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Abanyeshuri barangije mu masomo yo kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, biyemeje ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa cyugarije Isi mu myaka iri imbere hagendewe ku bwiyongere bw’abazaba batuye Isi mu 2050.

Umwe mu banyeshuri barangije muri INES Ruhengeri yaganiye na mamaurwagasabo.rw avuga ko gushirika ubwoba no kugira amatsiko ari ryo banga rizamufasha kujyana n’icyo uwo mukoro usaba.

Niyonsaba Kevin ufite inzu ya kijyambere ihingwamo ibiribwa (Green house) yagize ati: "Njyewe natangiye imishinga ijya mu bitekerezo nyuma ntangira kuyandika, nyuma ntangira kugerageza; natangije 9000fws ntangirira ku gikombe 1 cy’umurama ndimo kukigeragerezaho, ubu mfite abakozi 9 kandi iyo mbaze inyungu ku kwezi ninjiza ibihumbi 90,000 by’inyungu."

Abakiri ku ntebe y’ishuri basanga kwigira kuri bakuru babo mu rwego rwo guhanga udushya bagashyira mu ngiro ibyo bize kandi bahereye ku bushobozi buke bafite.

Diane Mariza ni umwe mu banyeshuri bakiga muri INES Ruhengeri nawe yagize ati, "Icyo nkuyemo ni uko nubwo igishoro kikiri imbogamizi ariko bitakubuza gutangira umushinga. Mu Rwanda abaturage turiyongera ariko ubutaka ntibwiyongera, dukeneye guhinga mu buryo buteye imbere (technology) twahinga ibintu byinshi kandi ahantu hatoya nkuko etageri zubatse mu nzu naho uhubatse etageri z’ubuhunzi wahinga kandi ugakomeza kwizigamira."

Uhagarariye umuryango TFF muri Africa yo hagati (Thought for Food) akaba n’umwarimu muri kaminuza ya INES Ruhengeri, Dr. Habinshuti Ildephonse, avuga ko bifuza ko urubyiruko rurangiza muri za kaminuza ruvamo rudategereje kuzahera ku gishoro kirekire ahubwo rugahera kuri bike rufite rukabyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi rufite.

Dr. Habinshuti Ildephonse yagize ati: "Turareba ko mu myaka iri imbere ibyo kurya bizaba ari bicye ugereranije n’abaturage miliyari 10 bazaba batuye kw’Isi mu mwaka wa2050; icyo tugamije ni uguhaza abo baturage."

Umuryango TFF (thought for food) umaze imyaka 9 ikorera kw’Isi hose aho ifite intego yo ‘guhaza abantu miliyari 10 bazaba batuye kw’Isi mu mwaka wa 2050.’

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru