Mu karere ka Musanze, i Nyakinama mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy ) hatangiye amahugurwa yitabiriwe n’Abasirikari bakuru 23 baturutse mu bihugu bitandatu n’u Rwanda rurimo agamije kubahugura kugira ngo nabo bazajye bahugura abandi.
Aya mahugurwa yateguwe na Rwanda Peace Academy ifatanyije na Eastern Africa standby Force (EASF) yiswe (Staff officers training of trainers course) yafunguwe kumugaragaro n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga aho yabasabye kuzakurikira neza ndetse ubumenyi bazabona bakazabukoresha bugatanga umusaruro.
Maj. Simon IGGa Kigongo yitabiriye aturutse mu gihugu cya Uganda yagize ati:" Iminsi irenga 10 tuzamara hano muri RPA tuzahungukira byinshi kubera ko tuzahura na bagenzi bacu dusangire ubumenyi nk’umuryango, aho tuzahabwa amasomo azajya adufasha mu guhugura abandi mu gufata ibyemezo, ndumva buri wese azava hano afite ubushobozi bwo kuba yajya gufasha mu bikorwa bya African Union missions ndetse na EASF."
Lt. CoL Rukundo Eugene ni umusirikari mu ngabo z’u Rwanda(RDF) witabiriye aya mahugurwa yagize ati:"Aya mahugurwa tuyitezeho byinshi nk’uko nubundi dusanzwe turi abarimu, tugomba kuzafasha ibihugu byacu kubasha kongera kwigisha abanyeshuri kugira ngo tubashe guteza imbere EASF, kandi iyi course tubona igenda itanga umusaruro ugaragara."
Captain. Jeanette Uwamahoro ni umusirikari muri RDF yagize ati:" Aya mahugurwa aradufasha kongera ubumenyi kubwo twari dufute kubera ko twari dusanzwe turi abarimuaho dukorera , ndetse n’igihe runaka twoherejwe mu bihugu bitandukanye bigize EASF, ndetse no muri African Union, bizanadufasha gukora neza akazi kacu ka buri munsi mu by’umwihariko mu kubungabunga ubutumwa bw’amahoro hirya no hino."
Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) Rtd Col.Jill Rutaremara yavuze ko aya mahugurwa azatanga umusaruro ku bayitabiriye.
Yagize ati:" Nukuvuga ngo iyi course, ifite abarimu bavuye Denmark, Kenya , Rwanda , ndetse n’abavuye muri African Union, abo ngabo ni abantu bafite inararibonye mu kwigisha, icyo rero bakora harimo ibintu bibiri , hari ugatanga ubumenyi bujyajye nibyo iyo course ivuga, baratanga bumeze nk’ubwo waha umwarimu, ariko by’umwihariko baratanga ubumenyi ku bantu nabo bashobora kuzatoza abandi, twiteze umusaruro ufatika,"
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga watangije aya mahugurwa yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuzakurikira neza aya masomo bahabwa ndetse bakazayabyaza umusaruro binyuze mu kwigisha abandi.
Aya mahugurwa yitabiriwe nabagera kuri 23 ,baturutse mu bihugu bitandatu Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, Uganda ndetse n’u Rwanda, yatangiye uyu munsi tariki ya 26 Kanama 24 azasozwa tariki ya 6 Nzeri 2024.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

















