Alice Umugiraneza
Abikorera bo mu murenge wa Kinigi babifashijwemo n’ubuyobozi bw’umurenge bateye inkunga abaturage bahuye n’ibiza bidasanzwe bo mu murenge wa Muko basaga 40
Aba bacuruzi bavuga ko gufasha mugenzi wawe uri mu kaga byakagobye kuba umuco nkuko byahoze mu Rwanda aho biteganijwe ko buri muryango uhabwa 50kg by’ibirayi ndetse 5kg by’ibishyimbo.
Abaturage bo mu Murenge wa Muko bahuye n’ibiza bikaba ngobwa ko bimurwa mu byabo kubwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwabo, bavuga ko imibereho yari ibagoye nyuma yo guhura n’ibiza ariko ko kubera ubuyobozi bw’umurenge budahwema kubitaho bwabahamagariye inshuti.
Akimanizanye Anasithasie yagize ati "Mana we, ndishimye cyane gusa Imana ibahe imigisha kuko mudukuye ahakomeye, mu nkono nta kintu cyari kirimo none ngiye gushyira inkono ku ziko."
Mu maranga mutima menshi uyu mubyeyi akomeza avuga ko Ibiza byabateye batari mu ngo zabo.
Ati "Nubwo twahuye n’ibibazo tugasenyerwa n’ibiza turashima Imana ko nta muntu wahatakarije ubuzima."
Nyirabagenzi Pacicasia nawe yagize ati "Twahuye n’ibiza, njyeweho nari ngiye no kwiruka nkasara, kuko twahuye n’ibiza mfite umunyeshuri watsinze biranyobera, nuko nagize abavandimwe bakamfasha uzanye ikaye, uzanye ikoramu, ubonye udufaranga, bityo bityo mbona umwana tumugejeje ku ishuri. Kuko mbere y’ibi biza twari dutunzwe no guhingira amafaranga, tukabona imibereho.
Muri iki gihe cy’ibiza rero nta mibereho namba twari dufite ariko ubu turongeye turariye, Imana ibahe imigisha myinshi!!."
Ndagijimana Fidele yagize ati "Turashimira cyane gitifu na goronome batubaye hafi, tukimara guhura n’ibiza bahise bashya kudushakira amacumbi nubwo ibibazo by’imibereho byari bigoye ariko ubu ndishimye cyane kuko tugiye kongera kurya inzara yari itumereye nabi."
Akomeza ashimira abanyamakuru babasuye kugira ngo babakorere ubuvugizi ati "Ndishimye cyane kuko mwagiye kudukorera ubuvugizi mukatugerera aho tutabasha kugera."
Inzego z’abikorera ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kinigi bavugako gufasha byakagobye kuba umuco kuko n’ubundi ni umuco nyarwanda.
Murekatete Thriphose, umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Muko yagize ati, "Mu byumweru 3 bishize twahuye n’ibiza aho imvura yaguye imigezi igera kuri 3 harimo uwa Nyabishaza, Mutobo iruzura amazi arengera ingo z’abaturage imyaka yabo n’amatungo biragenda, tukimara kuboba ikibazo twahise twiyambaza inshuti none umurenge wa kinigi ku ikubitiro ni wo utugezeho nubwo hari n’abandi baterankunga dutegereje."
Akomeza avugako nk’ubuyobozi bw’umurenge bahise bashakira abaturanye amacumbi mu gihe bagikora ubuvugizi bwo kugira ngo bimurwe, ndetse bikorwa hirindwa ikwirakwira rya covid19.
Asoza atanga ubutumwa ku baturage ko batagomba gusubira mu ngo zabo mu gihe hagikorwa ubuvugizi.
Serushago Jean, uhagarariye Abikorera PSF bo mu Murenge wa Kinigi yagize ati "Mu by’ukuri igitekerezo cyo kuza gufasha abaturage bo mu Murenge wa Muko twakigejejweho na gitifu w’umurenge koko natwe tumva nibyo nibwo nkuko abikorere bo kumurenge wa Kinigi nkuko dusanzwe dufatanya twahise twikusanya turi 17 mu minsi 2 gusa, ufite ibirayi, ufite ibishyimbo ndetse nufite amafaranga tubona Toni 2 z’ibirayi zihwanye 400.000frw ndetse na Toni 1 y’ibishyimbo ihwanye 92.000frw. Tukimara kubikusanya ntitwazuyaje twatejereje ko tugomba guhita tubizana kuko umuntu iyo ahuye n’ibiza ntacyo yimukana."
Jean akomeza avuga ko iki atari igikorwa cy’indashyikirwa bakoze kuko barimo baratekereza n’ibindi bakora kandi ko niba uriye ugahaga ugombo gutekereza ko hari ushonje, niwambara ukaberwa ujye utekerezako hari uwambaye ubusa.
Umurenge wa Muko mu kagali ka cyogo ibiza byangirije hegitari 3 zari zihinzemo ibigori n’inyanya ndetse n’ibijumba.
Nyuma yo guhabwa ibyo kurya bashimiye muri ubu buryo


















