Abaturage bo mu mudugudu wa Nyundo , mu kagari ka Kibuguzo umurenge wa Shingiro w’Akarere ka Musanze bahawe gasopo nyuma yaho bahohoteye inzego z’ubuyobozi zarı zigiye gusenya inzu bubatse mu buryo butemewe.
Ibi byabaye tariki ya 8 Gicurasi 2025 ubwo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Bwana Hanyurwabake Theoneste wari kumwe n’izindi nzego zitandukanye bagiye mu rugo rwa Maniriho wubatse inzu muri site yagenewe ubuhinzi hanyuma bagiye gusenya inzu umugore w’uyu Maniriho warikumwe n’abandi baturage bafashe Gitifu w’umurenge ngo bamukubite.
Nyuma y’uru rugomo rwakorewe inzego z’ubuyobozi, habaye inama y’Igitaraganya yari iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien arikumwe n’inzego z’umutekano barimo Ingabo na Police.
Mu butumwa yatanze umuyobozi wa Police mu karere ka Musanze SSP James Bagabo yongeye kwibutsa abaturage ko badakwiye gukora ibinyuranyije n’amategeko ngo hanyuma nibarangiza bahohotere inzego z’ubuyobozi.
Ati”Ndagira ngo mbabwire y’uko ibyo bintu muri iki gihugu cy’u Rwanda bitemewe gushaka gukora ikintu kimeze nk’imyigaragambyo ku buyobozi bw’umurenge bwari mu nshingabo, Hashizweho uburyo butandukanye bwo gukemura ibibazo by’umuturage kugira ngo agume ku Isonga, Niba ugeze ku rwego rwo hasi ntirugufashe ujya ku rwego rwo hejuru ariko ntabwo uza gutera amabuye ibiro bya leta”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien nawe yasabye abaturage kujya bakora ibyo bakwiye gukora batabangamiye inzego z’ubuyobozi.
Ati”Ubutumwa bwa mbere tubaha nukubakangurira kubaha gahunda za Leta harimo niyo tuganiriyeho by’umwihariko harimo kubaka ahabugenewe, Nkuko bizwi kandi twabibasobanuriye hari igishushanyo cy’akarere kigena imikoreshereze y’ubutaka, ahagenewe ubuhinzi, ahagenewe gutura, site y’ubuhinzi ibyo byose rero tuba tubibakangurira kugira ngo babyumve.”
Meya yakomeje asaba abaturage kutajya bahohotera inzego z’ubuyobozi igihe ziri mu nshingano.
Atı”Ubuyobozi bw’umurenge bwari mu bugenzuzi aho bwari bwaramenyesheje umuturage gusenya inyubako ndetse banamuhagariko mbere y’uko yuzura arinangira arandikirwa akomeza guca ruhinga arubaka, ubwo rero inzego zagiyeyo ntiyabyumva ahubwo ashaka kubarwanya abaturage nabo bagendera muri icyo kigare, Icyo dusaba abaturage bakwiye gucika kuri uwo muco mubi udakwiye bakajya bubaha inzego z’ubuyobozi.”
Intandaro yo kurwanya ubuyobozi, uyu muryango wa Maniriho wubakiwe inzu nk’umuntu utari wishoboye muri 2016 iyo nzu irahari, ariko itegeko rishya ryasohotse 2019 nuko aho ntawundi muntu wemerewe kuhubaka inzu nshya muri iyo site kubera yagizwe iyubuhinzi arinabyo uyu muturage witwa Maniriho yakoze yubaka indi nzu nshya ubuyobozi bw’umurenge bwaje gusenya, imvururu zivuka gutyo.
Abaketsweho bose gukora uru rugomo bajyanywe na police y’u Rwanda kugira babazwe Impamvu yabateye kwijandika muri ibi bikorwa.




















