Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abaturage bo mu mudugudu wa Karunyura mu Kagari ka Kabeza umurenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze batewe impungenge n’abantu baca imihanda mu masambu yabo kandi batarabibasabye cyangwa ngo habe hari ubuyobozi bwabibaganirijeho, nibura kugira ngo ubutaka bwabo bukorerweho ibikorwa nkibyo babizi cyangwa babyemeye.
Bamwe muri ba nyiri amasambu babwiye mamaurwagasabo ko iterambere ry’umuhanda ari ryiza ariko bigakorwa nabo babizi kuko ibibakorerwa bagomba kugiramo uruhare bityo ntampamvu yo kwigabiza isambu y’umuturage nta kumuganiriza cyangwa ngo ahabwe ingurane nabyo yabanje kubyemera.
Sebishyimbo, ni izina twahaye umwe mu bafite icyo kibazo, ku bwumutekano we yagize ati "Njyewe numvise ko iyo gahunda yo guca imihanda ihari, Leta izabitumenyesha nibiba ngobwa baduhe n’inguranwe zaho bazatwara none nasanze barakoze umuhanda ntabizi, ubwose njyewe namenya ari ibiki ko bishoboka ko jari ikibyihishe inyuma. Ntabwo wambwira ko umuntu yaza agakora umuhanda mu kwawe atabikumenyesheje."
Undi nawe yagize ati "Kuba iyi mihanda irimo gucibwa si ikibazo, ariko nibatubwire tumenye uko bimeze cyane ko iyi mihanda yakagombye kuba mu bwumvikane; niyo ryaba iterambere ntibivuze ko ryakangiriza imirima y’abaturage ntabwumvikane bubayeho ngo mbyemere."
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve butangaza ko ibivugwa n’abaturage butabizi ahubwo ko ubanza ari abamamyi bari kubeshya abaturage bishakira indonke.
Nshimiyemungu Theophile ni umukozi w’umurenge wa Cyuve ushinzwe imiturire n’imyubakire, yagize ati "Ibikorwa byo guca imihanda ntibiratangira, kuko ejo bundi twakoze inama na ba midugudu n’ab’amasibo twiga uko iyo mihanda izacibwa, ubwo rero abo barikubeshya abaturage ngo bari guca imihanda. Wasanga ari abamamyi kuko dufite gahunda yo gutangira mu cyumweru gitaha kandi nabwo bizahera mu nteko rusange z’abaturage ziba buri wa kabiri kuko niho byose bizemerezwa, nibamara kubyemeza bishyirireho na rwiyemeza mirimo uzaca iyo mihanda."
Yakomeje avuga ko iyo mihanda akarere katayishyura, ati "Ni yo mpamvu bigomba gukorwa ku bwumvikane n’abaturage, aho umuhanda uzanyuzwa ku bwumvikane n’umuturage agomba kuzana icyangombwa cye cy’ubutaka tukabyuzuza nawe akadusinyira ko abyemeye, ubwo rero abo bari kubeshya abaturage ni abamamyi kuko muri kariya gace hakunda kuba abasherisheri benshi."
Uyu mukozi w’umurenge yaboneyeho gusaba umuturage banyurijwe imihanda mu masambu yabo ko bakegera ubuyobozi bw’ibanze bakabafasha.
Umudugudu wa Karunyura ho mu kagari ka kabeza ni umwe mu midugudu isa n’irimo gutera imbere uko bukeye nuko bwije bitewe n’imiturire yiyongera buri munsi.

















