Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Amaze imyaka 8 ari kuborera mu bitaro bya Ruhengeri yabuze ubuvuzi

Wednesday 22 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Habyarimana wahoze atuye mu mudugudu wa Rubara, Akagari ka Kampanga, Umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze amaze imyaka umunani (8) arembeye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kubera kubura amafaranga asabwa ngo avurwe imvune ikomoka ku mpanuka yakoze yikoreye amapoto y’ikigo cy’amashanyarazi (REG).

Avuga ko yakoze impanuka ubwo ari kumwe na bagenzi be bikoreye amapoto baterujwe n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Nyonirima.

Ubwo bari bikoreye inginga y’ipoto ry’amashanyarazi bageze aho barijyanaga bagenzi be babatuye hasi batamuteguje kuko yari imbere ipoto rimugwa ku mugongo uhita uvunika atangira ububabare atyo none imvune igeze ku myaka umunani yarabuze ubuvuzi.

Habyarimana uri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe akomeza avuga ko akimara kuvunika umugongo ibitaro bya Ruhengeri byamwahereje mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali kubera ikibazo cyo guturika utugufwa duto tw’umugongo. Agejejweyo yaciwe amafaranga agera kuri millioni 3 kugira ngo abagwe avurwe akire.

Ubwo umunyamakuru wa MAMAURWAGASABO yageraga kuri uyu mugobo w’’imyaka 38 mu gitanda cy’ibitaro bya Ruhengeri yagaragaje amaranga mutima yuzuye amarira, amubwira ikintu kimwe yifuza.

Habyarimana Gady yagize ati: "Navunitse mu 2014, ngeze Faisal mbura izo miliyoni 3, nanubu umugiteri (Doctor) unkurikirana ahora ahamagara abaza igihe bazanyohereza bakamubwira ko ntarabona ubushobozi."

Habyarimana wavunitse afite imyaka 30 ukongeraho n’indi 8 amaze ku gitanda cy’ibitaro bya Ruhengeri, akomeza avuga ko muri iyo myaka 8 ikibazo ke ntaho atakigejeje asaba ubufasha ariko yabuze uwamwumva.

Yagize ati: "Hari umugabo wari wanyemereye ubufasha mubwiye ko banciye milliyoni 3 arabwira ngo ni ugusenga ayo mafaranga ni menshi, aho nari nizeye ubufasha nabonye byanze nandikira RSSB mbasaba ko bamfasha bansubije babwira ko RSSB icyiyubaka, ntabushobozi bafite bwo kwishyura mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali."

Ubuyobozi bw’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri buvuga ko ku bufatanye n’akarere ka Musanze bareba uburwayi bwa buri murwayi kuko bose baba badahuje ibibazo bityo bagasaranganywa ingingo y’imari ihari.

Dr. Muhire Gilbert uyobora Ibitaro bikuru bya Ruhengeri yagize ati: "Muby’ukuri tugira abarwayi bafite uburwayi bukomeye, bamwe muribo bakaba ari uburwayi bushobora kuvurirwa mu gihugu hano hakaba n’abandi bangomba kuvurirwa hanze. rero hari benshi usanga dufitanye gahunda n’akarere mu bushobozi gafite buriya kagira ingingo y’imari yo kureba abarwayi bafite uburwayi bukomeye bushobora kuvurirwa mu gihugu. Kuko akenshi abagomba kuvurirwa hanze babifashwamo cyane na ministeri y’Ubuzima ikareba niba atari ubuvuzi buri mu gihugu ikabafasha ku rwego rwo hanze.

Nk’aba rero baba bamaze imyaka myinshi usanga rimwe na rimwe ari abagomba kuvurwa abandi badashobora kuvurwa ku rwego dufite mu gihugu, abashobora kuvurwa usanga ari ikibazo cy’ingengo y’imari dufite. Turakomeza kuvugana n’akarere mu ngengo y’imari y’umwaka utaha turebe."

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwatangaje ko bafite abarwayi benshi bafite ibyo bibazo.

Kamanzi Axelle ni umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize ati: "Abarwayi nk’abo bafite indwara nk’izo zihenze dufite ibibazo nk’ibyo bikomeye, ntabwo ariwe wenyine."

"Tugira abarwayi benshi bafite uburwayi bukomeye basaba ubufasha bw’akare, icyo tubakorera bitewe n’ubwunganizi bakeneye iyo tubonye biri mu bushobozi bw’akarere turabafasha, iyo tubonye bitari mu bushobozi bw’akarere twandikira ministeri y’ubuzima tuyisaba ubufasha, uretse ko bitarahabwa umurongo kuko kugeza ubu dufite abarwayi 4 basabye ubufasha."

Visi Meya Kamanzi akomeza avuga ko ku kibazo cya Habyarimana Gady kirimo gukurikiranwa.

Yagize ati: "Mu minsi yashize habonetse uburyo bwo kuzamubaga kugira ngo harebwe ko yakongera gukoresha zimwe mu ngingo zidakora. Mu munsi yashize yagiye guca mu cyuma kugira ngo muganga amenye neza icyo azamukorera, cyane ko ari no mu cyiciro cya mbere, ntacyo azabazwa.

Uyu mugabo afite umuryango w’abana 4 n’umugore, avuga ko umuryango we warushijeho kugana habi ndetse n’umugore yarambiwe akamuta agasigara arwajwe n’abana be, nabo badafite uko babayeho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru