Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Musanze: Babangamiwe no guhora barwaje indwara ziterwa n’umwanda

Wednesday 10 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Hari abaturage batuye mu murenge wa Kimonyi bavuga ko Babangamiwe n’umwuka mubi n’amasazi bituruka mu bwiherero bw’Ishuri cya G.S Kitabura kuko bahora barwaje abana babo indwara ziterwa n’umwuka mubi uturuka mu bwiherero bw’iryo shuri, babuga ko iki kibazo bakigejeje no ku nzego z’ibanze ndetse n’ubushobozi bw’ishuri ariko ntihagire icyo bagikoraho.

Ubwo twasuraga aba baturage bagaragaje impungenge baterwa n’umwuka mubi kuko usanga imiryango y’ubwiherero ndetse na Fosse baviduriramo iri imbere y’imiryango y’inzu z’abaturage bityo bikaba bibagiraho ingaruka zirimo guhora abana barwaye inzoka n’impiswi bakagira n’ibibazo bijyanjye n’ubuhumekero.

Kirezi Jeanne, ni izina twahaye uyu muturage ku bw’umutekano we, yagize ati: "Ntuye hano dore Fosse iri hano, iyo baviduye bigwa hano mu nzu, iyo barimo kuvidura mpamagara umuyobozi w’ishuri ntatwitabe, yewe na mudugudu twarabimubwiye ariko niba ariuko bumvikana, sinzi."

Uyu mubyeyi akomeza agira ati: "Nkubu mpora ku bitaro ngo abana barwaye inzoka, mfite umwana w’imyaka 3 buri gihe iyo bamupimye bamusangamo inzoka nkatekereza ko bifitanye isano n’umwanda uva muri ubu bwiherero bw’iri shuri."

Mikeri Jean Bosco nawe yagize ati: "Twebwe tubona ari nko kudusuzugura urebye amasazi, ubuzizi biba biturura ku masahane wakumirwa. Ese niba kuzigizayo byarananiranye habuze n’umuti ugabanya umunuko."

Ubuyobozi bw’ishuri GS Kitabura buvuga ko bwizeza abaturage ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’umwuka mubi uturuka muri iki kigo.

Turansinze Jean Baptiste ni umuyobozi wa GS Kitabura yagize ati: "Ikibazo kirahari, biterwa nuko imbago z’ikigo zingana kandi ubwiherero bugomba kuvidurwa; urabona abaturage begereye imbago z’ikigo cyane, ubwo rero ikibazo kigeze kuba ariko dushyiramo umuti gusa nyine umuti ntukuraho umunuko wose ijana ku ijana ariko gukemura ikibazo tuzakomeza twongere umuti ushyirwa muri wese tunasabako imbago z’ikigo zongerwa kuko twarabisanye."

Umunyamabanga nshingwabikorea w’umurenge wa Kimonyi Mukasano Gaudance avuga ko ikibazo ikibazo cy’umwanda ahanini giterwa nuko ikigo ari gito aho kucyagurira kuko n’ubuyobozi bw’akarere ikibazo burakizi.

Yagize ati: "Nabo barahageze babonako ikigo ari gito barimo gushaka uko bavuga n’abaturage baturiye ikigo kugira ngo ikigo bacyagure, ariko mugihe ibyo bitarakorwa ni ukuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo kugira ngo hashakwe iriya modoka ividura ikajya ibijyana aho byagenewe aho kugira ngo bibe byateza umwanda mu baturage no gushaka umuti uca intege uwo mwuka mubi."

Iki kigo cya GS Kitabura giherereye mu mudugudu wa Kamugeni akagali ka Buramira umurenge wa kimonyi uyu murenge ukaba utuwe n’abaturage (21000) ibihumbi makumyabiri na kimwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru