Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Bagorwa no kugera ku kigo nderabuzima cya Karwasa

Tuesday 13 February 2024
    Yasomwe na


Abaturage bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze baravuga ko umuhanda ugera ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa wabaye ibinogo bibagora kugezayo umurwayi no kujya kuhashakira serivisi z’ubuzima.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Cyuve ahari uyu muhanda ukoreshwa cyane n’abajya ku kigo nderabuzima ndetse n’imodoka nini ziba zerekeje ku bigega by’ifumbire (Yara) by’Akarere ka Musanze.

Umwe muri aba baturage witwa Munyembanza Germie yagize ati: " Uyu muhanda natwe turawureba ukadutera isoni kubera ko wangiritse cyane, kandi uyu muhanda urakoreshwa cyane, abarwayi bose niho banyura bagiye ku kigo nderabuzima cya Karwasa. Imodoka zitwaye amafumbire zigiye kuri Yara niho zinyura, byibuze basutsemo ka laterite byaba byiza, reba uburyo wuzuyemo ibinogo, abana kujya ku ishuri hari igihe bagwamo."

Undi muturage yagize ati: "Iyo imvura yaguye biba bigoye gukoresha uyu muhanda, ntabwo wava mu mujyi uri kuri moto cyangwa ku igare ngo bishoboke, zikubitamo; ari umusaza witwa Mujomba ufite ifamu hariya yari yagerageje gushyiramo igitaka ariko kubera yari wenyine yabuze izindi mbaraga ibitaka byongeye kurengerwa, kandi ibigo byose bifatanyije bigahuza imbaraga bawukora, ambulance niwo zikoresha zigiye ku bitaro bikuru bya Ruhengeri, ibimodoka binini niwo bikoresha, mutuvuganiye ugakorwa byakoroshya ingendo."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze NSENGIMANA Claudien yavuze ko uyu muhanda nawe awuzi ariko ngo uzatekerezwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Yagize ati: "Narahanyuze nanjye ubwo nari nsuye ikigo nderabuzima cya Karwasa, nabonye ukeneye gukorwa ariko uzatekerezwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha izatangira mu kwezi kwa Nyakanga 2024, kandi turimo turashaka gukora indi phase y’ikorwa ry’imihanda yo mu mujyi wa Musanze aho tuzibanda muri kiriya gice cya Cyuve, na Nyarubande kugira ngo naho hitabweho cyane ko harimo guturwa cyane."

Iyo ugeze mu karere ka Musanze by’umwihariko mu gice cy’umujyi usanga hari imihanda igenda yubakwa igaragarira amaso, gusa hari mu bindi bice by’umujyi wa Musanze iyi gahunda y’imihanda itarageramo, harimo na zone y’Umurenge wa Cyuve ndetse ikomeje guturwa cyane.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru