Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Musanze: Bamaze imyaka irenga 20 babuzwa kuvugurura inzu zabo

Tuesday 3 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu Karere ka Musanze hari abaturage bavuga ko bamaze imyaka irenga 20 mu rungabangabo nyuma yo kubuzwa kuvugurura inzu zabo zabasaziyeho.

Ni abaturage bo mu murenge wa Muhoza, Akagari ka Mpenge, mu mudugudu wa Gikwege.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aho batuye mu mujyi wa Musanze, basaba ko bakurwa mu rujijo bakabarirwa ingurane bakimuka cyangwa bakemererwa kubaka cyane ko barimo gusigara mu iterambere.

Umwe muri aba baturage twasanze mu mudugudu wa Gikwege witwa Kamugisha Liliane yagize ati: "Ubu tumaze igihe kinini turi mu rungabangabo, nta kintu twemerewe gukorera aha, duhora tubwirwa ko tuzimuka ariko twarategereje turaheba; ubu ntabwo ushobora kubaka igipangu. Urabona ko dutuye mu mugi hagati, amabandi yose araza akarara hano ku mabaraza yacu, ni badufashe tuvugurure."

Undi muturage witwa Musangampuhwe nawe yagize ati: "Bigeze kudukoresha inama batwereka igishushanyombonera cy’umugi, batubwira ko hano bahageneye kuhashyira ubusitani bw’umujyi wa Musanze, bari batwijeje ingurane kugira ngo twimuke ariko ntabwo turazibona ndetse ugereranyije agaciro ka cyera igihe batubariye ntabwo byahura n’aho igihe kigeze ubu."

Aba baturage bakomeza bavuga ko muri 2020 bakoranye inama n’umushinga witwa Enable wari wababwiye bari basigaje igihe gito bakimuka ndetse ngo icyari gisigaye ni igenagaciro ariko ngo kugeza ubu ntibazi igihe bazimukira.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier ubwo aherutse mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’umwaka ushyize wa 2022, yavuze ko ikibazo cy’aba baturage kizwi kandi izo raporo bakomeje kugenda bazikosora.

Yagize ati: "Hari raporo tugenda twakira zagiye zikorwa na komite z’ubutaka, turi kugenda tubikosora ndetse icyo turimo mbere na mbere ni ukwandikira za komite zari zafashe uwo mwanzuro wo kugira ngo zizongere zandike inyandiko zivuguruza ya makuru yari yaratanzwe, hanyuma aya mabaruwa azoherezwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire y’ubutaka kugira ngo havuguruzwe amakuru yari yaratanzwe mbere ko batuye mu gishanga."

Nubwo aho batuye hiswe mu gishanga, batangazwa nuko leta irimo kuhubaka ikigo cy’urubyiruko

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu gihe cyose hari igikorwa cy’inyungu rusange cyaba kigiye gushyirwa aha hantu bigendeye ku gishushanyombonera ntakabuza bakwandikira iki kigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka.

Aka ni agace gaherereye mu mujyi wa Musanze hagati aho kuri ubu hatuyemo imiryango 7, abo baturage bose bavuga ko bamwe bahatuye mbere y’umwaka wa 2000, ariko kugeza uyu munsi inzu zabasaziyeho ntibemerewe kugira icyo bakoresha ubu butaka bwabo, cyana n’ikijyanye no kuvugurura inzu zabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru