Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 June » Abigisha gutwara ibinyabiziga basuye Urwibutso rwa Bisesero, boroza inka abarokotse Jenoside – read more
  • 13 June » Amajyaruguru:Abahinzi n’aborozi barashimira Sonarwa itabatererana mu bihombo bahura nabyo – read more
  • 10 June » AMAVUBI ASOJE IMIKINO YA GICUTI NTA GITEGO YINJIJE. – read more
  • 9 June » URUNTURUNTU I BURAYI, NINDE UKWIYE UMUPIRA WA ZAHABU? – read more
  • 6 June » IKIPE Y’IGIHUGU AMAVUBI YAHEREWE ISOMO RYA RUHAGO MURI ALGERIA – read more

Musanze: Bamaze imyaka irenga 3 babariwe ingurane none amaso yaheze mu kirere

Wednesday 30 October 2024
    Yasomwe na


Hari bamwe mu baturage bo mu tugari dutandukanye mu Murenge wa Kimonyi, w’Akarere ka Musanze bavuga ko bagiye kumara imyaka irenga itatu babaruriwe ingurane z’ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi ariko kugeza magingo amaso yaheze mu kirere.

Aba baturage bagaragaje iki kibazo ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano bari basuye abaturage, bumva ibibazo by’ingutu bikibabangamiye mu iterambere ryabo.

Abaganiye na Mamaurwagasabo.rw bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku karere, ndetse ngo n’umuyobozi wa REG barakimubaiye, ababwira ko kizakemuka gusa ngo babona bahora baterwa igipindi.

Numviyabagabo Pascal, ni umwe muri aba baturage bafite icyo kibazo, yagize ati: "Iki kibazo tukimaranye imyaka irenga itatu, tujya kwishyuza ku karere bakatubwira ngo amafaranga aragera kuri konte ariko twajya kureba tugasanga atarahagera, niyo mpamvu natwe twumvise ko abayobozi baza hano ku murenge tuza kubaza ibibazo. Banyangirije umurima w’inyanya, ibishyimbo na avoka kugeza ubu ntituzi impamvu tutishyurwa."

Undi muturage witwa Ngendereyimana Naftal yagize ati: "Baraje baratubarura, batubwira ko bagiye kutwishyura, hanyuma tugeze ku karere baratuwbira ngo nituje kureba umuyobozi wa REG, nawe aratubwira ngo twihangane amafaranga azagera kuri konte ariko imyaka ibaye itatu
ntayo turishyurwa. Batubabariye baduha amafaranga yacu kuko imitungo yangirijwe ni myinshi."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarise yavuze ko bitarenze ukwezi kw’Ugushyingo iki kibazo kizaba cyakemutse.

Ati: "Nibyo aba baturage bafite ikibazo gikomeye kandi bakitugejejeho, natwe tukizeza kuri REG; icyo nabizeza nuko bitarenze mu kwezi kw’Ugushyingo (2024) bazaba bahawe ingurane zabo. Batubwiye ko bagiye gukurikirana iki kibazo abaturage bafite."

Mu rugendo abayobozi b’Akarere ka Musanze bakomeje gukorera mu mirenge itandukanye begera abaturage kugira ngo bumve ibibazo bibabangamiye kibazo cy’ingurane gikunze kugaruka kenshi, akaba ariho bahera basaba ko cyakemuka vuba.

Abaturage bavuga ko batazi igituma ingurane ku mitungo yabo zitabageraho

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru