Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Barasaba akarere gusubukura ikorwa ry’umuhanda uva Kungagi-Kukabindi

Wednesday 29 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Abaturage bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze bavuga nyuma yuko hasubitswe ikorwa ry’umuhanda uhuza isanteri yo Kungagi na santeri yo Kukabindi birimo kudindiza iterambere bakaba basaba ko wakorwa nkuko wari watangiye maze bagakomeza kwihuta mu iterambere ryabo.

Bamwe mu batuye mu nkegero y’ isanteri yo Kungagi, barimo abatwara ibinyabiziga bitandukanye ndetse n’abacuruzi babwiye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ko kuba umuhanda wabo udakoze ngo urangire bibagiraho ingaruka mu mikorere yabo ya buri munsi kuko hari amahirwe amwe n’amwe babura ndetse n’ikiguzi ku binyabiziga bikiyongera.

Dushimimana Eric ni umucuruzi ukorera mu isanteri yo Kungagi yagize ati "Uyu muhanda kuba udakoze amazi yarawangirije, nk’amagare atwaye ibicuruzwa kunyuramo ntibiba byoroshye kuko n’imodoka zitwaye ibicuruzwa hari aho zitabasha kugera."

Rwihandagaza Freciane ni umunyonzi ukoresha uyu muhanda nawe yagize ati "Ikibazo cy’umuhanda nkurikije ukuntu amazi aba ameze niyo umuntu yambaye agakweto keza ntubona aho unyura, igare kubisikana n’abantu nabyo ni ikibazo; nkatwe abanyonzi kuba umuhanda udakoze bitugiraho ingaruka, nkubu iyo ntwaye umugenzi iyo tugeze aho umuhanda mubi utangiriye ahita ankata, yaba yarikumpa 300frw akampa 200frw."

Hagumimana vianney ni izina twifashishije ku bwumutekano w’umuturage utuye ndetse ufite ibikorwa mu isanteri yo Kungagi.

Yagize ati "Kuba umuhanda udakoze bituma umuhanda ugira akajagari, kuko uba ari ukubyigana na moto n’amagare, n’imodoka bibyigana n’abanyeshuri mu gihe cyamasaha yo gutaha kw’abanyeshuri. Tugize amahirwe umuhanda ugakorwa byaba bidufashije cyane."

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buramara abaturage impungenge ku ikorwa ry’umuhanda ko bashonje bahishiwe.

Ramuli Jeanvier, ni umuyobozi wa karere ka Musanze yagize ati "Kwemera ni kimwe n’ubushake ni ikindi, kandi Ubuyobozi bwite n’inzego za leta ziba zihari kandi nabo baba babona ko bikenewe, ibikorwaremezo bikorwa uko ubushobozi bugenda buboneka kuko ibikorwaremezo birahenda ariko uko ubushobozi buzagenda buboneka bizakorwa.

Byibuze kuba harashimwe ko uwo muhanda ugomba gukorwa, bikenewe, icyo ni ikintu cyiza ,ariko uko ubushobozi bugenda buboneka ibikorwa bishyirwa mu byiciro, haba ikorwa mu buryo bwa feeder Road ndetse na kaburimbo kuko nabyo biba byanditswe mu mubyo abaturage bemerewe bazakorerwa ."

Uretse abanyamagaguru n’abakoresha ibinyabiziga bitandukanye n’abakorera ubucuruzi butandukanye mu i santeri yo Kungagi, uyu muhanda unyuramo hari n’ibigo by’amashuri ndetse n’ivuriro rya posite de sante n’ikigo cy’imari nabyo bikoresha uyu muhanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru