Yanditswe na Alice Umugiraneza
Bamwe mu bafite virusi itera SIDA bo mu karere ka Musanze barasaba ko bajya bafatira imiti igabanya ubukana ku mavuriro y’Ingoboka, (Poste de sante).
Bavuga ko bakora urugendo rurerure bajya gufata iyo imiti bigatuma imirimo yabo imwe n’imwe y’umunsi idakorerwa ku gihe cyane ko baba bafite intege nke.
Umwe muri bo ufite imyaka 61, utuye mu karere ka Musanze, wifuje ko umwirondoro we ugirwa ibanga, yagize ati: “Turashimira Leta y’u Rwanda ko ikomeza kutwegereza serivisi z’ubuzima ariko kandi turanasaba ko na serivisi yo gufata imiti igabanya ubukana twayegerezwa tukajya tuyifatira hafi. Urugero nkanjye ngeze mu za bukuru ariko nkora urugero rw’amasaha hafi 3 n’amaguru njya gufata iyo miti kandi nta ntege nkifite.”
Mugenzi we twahaye izina rya Nyiranzamuye Triphonie ku bw’umutekano we yagize ati: “Njyewe kubera gukora urugendo rurerure hari ubwo bituma rimwe na rimwe ntubahiriza gahunda na hawe na muganga, ugasanga iminsi imwe n’imwe siniriwe njya gufata imiti.”
Umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Muhoza, Nirere Leopord asanga impamvu iyo serivisi itaragera ku mashami y’ibigo nderabuzima, poste de sante, biterwa nuko abakozi baba ari bake.
Yagize ati: “Poste de sante ikoramo abantu bakeya… ikindi kandi abo bakozi biba bisaba ko babanza guhabwa amahugurwa agamije kubigisha uko iyo miti ikoreshwa ndetse no kuzuza amafishi yabo.”
Umuyobizi ushinzwe virusi itera Sida (HIV) , Hepatite n’izindi ndwara zandurira mu minonano mpuzabitsina muri RBC mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC yavuze ko bigoye ko iyo gahunda yashyirwa muri posté de santé kubera ubushobozi buke ziba zifite.
Yagize ati: "Posté de santé ni nziza kuko yorohereza abarwayi; igitekerezo ni uko byibuze yaba iri muri buri kagali ariko kugeza ubu turi mu rugamba rwo kuzubakira ubushobozi."
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC,kigaragaza ko mu Rwanda abantu barenga 86% bafite Virusi itera Sida babizi naho 95% muri abo bakaba bafata imiti igabanya ubukana naho abarenga 90% bakaba bafata imiti igabanya ubukana neza kuburyo Virusi yagabanutse mu maraso yabo ku buryo badashobora no kuyanduza.
Ibi babiheraho bemeza ko mu mwaka wa 2030 nta virusi nshya izaba ikigaragara mu Rwanda.















