Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro Akagari ka Gakingo mu mudugudu wa Burengo baravuga ko hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakomeje kubarenganya bababuza kubaka mu bibanza biri mu isambu zabo.
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga muri uyu murenge wa Shingiro abatuye mu mudugudu wa Burengo bamubwiye ko bifuza ko barenganurwa kuri ibi bikorwa bise ibyo gukandamizwa mu iterambere.
Umwe muri aba baturage witwa Mukadariya Dorothee yagize ati: "Njyewe ubutaka mfite buri hano muri Burengo kandi mfite umwana w’umusore mu nzu ariko abayobozi ntibakwemera ko yubaka, kandi ubu twicaye dutegereje tumeze nkaho turi guhinga ubutaka butari ubwacu, turifuza ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwadufasha bukatubariza abo bayobozi, cyane ko batwegereje n’ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi."
Undi muturage witwa Akimanizanye Francine yagize ati: "Ikibazo dufite hano ntabwo umuntu yaba afite inzu ishaje ngo avugurure, bajya batubwira ngo ni mugishushanyo mbonera kandi burya biragoye ko umuntu yasiga ubutaka bwe akajya gusembera, mudutabarize ubuyobozi bugire icyo budukorera."
Mu bindi aba baturage bakomeje kwibaza ni inzu z’abaturage ubuyobozi burimo kuza gusenya zimaze kuzamurwa bagasaba ubuvugizi mu nzego zitandukanye.
Urugero rw’ibyo Mamaurwagasabo ifitiye Copy, muri aka kagari ka Karengo hari inzu y’umuturage witwa Nyirurugo Jean de Dieu ubuyobozi buherutse kuza burayisenya mu gihe uyu muturage avuga ko yari afite icyemezo gihabwa umuturage wemerewe gushaka ibyangombwa byo kubaka ahazakorwa igishushanyo mboneza miturire (Physical plan).
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier ubwo aherutse mu kiganiro n’abanyamakuru yabajijwe kuri iki kibazo maze atangaza ko hari aho bari barambagije hazajya ubuhumekero bw’icyanya cy’inganda batabashije kwishyurwa ingurane ndetse yavuze ko umuturage afite uburengazira ku butaka bwe mu gihe butarishyurwa.
Yagize ati: "Uyu munsi icyo twavuga kuri abo baturage ni uko abatarishyurwa ni uburengazira bwabo kuba bakoresha ubutaka bwabo icyo bashaka; numva uzajya ashaka gusana, kubaka cyangwa ikindi yakoresha ubutaka bwe yajya atugezaho ikibazo hanyuma tukamukorera ubufasha kuko nta burengagiza dufite ku butaka bwe."
Haribazwa impamvu abayobozi barenga ku mabwiriza bakajya gusenya inzu z’abaturage, ibintu abaturage bafata nk’akarengane barimo gukorerwa, bakifuza ko byahagarara.





















