Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Binura umucanga bawushyira mu mumuhanda ubuyobozi bureba

Friday 8 December 2023
    Yasomwe na


Abagize koperative Duhuze umurimo Twitezimbere binura umucanga mu mugezi wa Kinoni uhuza akarere ka Musanze na Nyabihu bakawushyira mu muhanda wa kaburimbo, bikabangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga, ibintu bishobora guteza impanuka mu gihe ntagikozwe.

Ni abashoramari bakorera mu murenge wa Busogo, mu karere ka Musanze.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo, Perezida w’iyi koperative ivugwaho kubangamira igikorwaremezo cy’umuhanda n’abawukoresha, yavuze bawushyira mu muhanda mu rwego rwo ’kwiyerenja’, ngo n’ubuyobozi bubasura buri munsi burabizi kandi ntacyo barababwira.

Mazimpaka Jean Claude umuyobozi wa koperative yagize ati: "Impamvu twinura umucanga hariya ni uko twifashisha hariya hafi n’umuhanda kubera ko nta mbuga dufute, ibi tubikora nk’uburyo bwo kwiyeranja; ntabwo twabeshyera ubuyobozi ko aribwo bwahatweretse, nitwe twabyihitiyemo kubera ko ntayandi mahitamo twari dufite."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko imbuga bakoreshaga yishwe n’umuhanda wangiritse bahitamo kwifashisha inkekengero z’umuhanga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo Bwana Ndayambaje Kalima Augustin yavuze ko baza kureba niba aba bantu bafite ibyangombwa bibemerera kuhakoresha hanyuma bagirwe inama.

Yagize ati: "Abacukura umucanga bagomba kuba babifitiye ibyangombwa, turaza kureba niba bafite ibi byangombwa bagirwe inama y’uburyo bwo kubikora mu buryo butagize uwo bibangamira."

Mu bindi twasanze muri iyi koperative ni uko bakoresha abana batujuje imyaka y’ubukure muri iyi mirimo yo kwinuraura umucanga, ibintu amategeko ya leta y’u Rwanda atemera ndetse ubikoze abihanirwa n’amategeko.

Kuri iki kijyanye no gukoresha bana, Gitifu w’umurenge yagize ati: "Ukoresha umwana imirimo ivunanye arabihanirwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya."

Umucanga ujaburwa ni uw’umugezi witwa Giciye , ukoreshwa mu kubaka, gusa usanga ibirundo byawo mu muhanda ku buryo abanyamaguru badashobora kubona aho banyura.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru