Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ni bimwe mu bibazo byagarutsweho kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Kanama 2022 mu nteko rusange y’abaturage bo mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze, birimo kuba badafite amavuriro y’ibanze azwi nka ’Poste de sante’ mu Gifaransa, by’umwihariko mu kagari ka kigabiro.
Umwe mu baturage witwa Byukusenge Devotha yabwiye mamaurwagasabo ko bagize amahirwe bakubakirwa Poste de sante byakuraho kurembera mu rugo .
Byukusenge yagize ati "Tugize amahirwe hano mu Kagari ka kigabiro bakatwubakira Poste de sante twaba dusubijwe kuko dukora urugendo rurerure tugiye kwivuza, mudukorere ubuvugizi tuzabone ivuriro rijye ridufasha kwivuza."
Undi muturage yagize ati "Biratuvuna cyane, Poste de sante’ turayikeneye cyane, umuntu iyo arwaye bimusaba gukora urugendo; abana bacu bakaturembana, turasaba ko bayituzanira hafi tukajya twivuza igihe cyose. Hari igihe iyo umuntu arwaye twitabaza abahetsi, bikadusaba kujyana umurwayi ku kigo nderabuzima cya Gashaki."
Iyi nteko kandi yitabiriwe n’abayobozi bo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru batandukanye barimo Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru NYIRARUGERO Dancille ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier n’inzego z’umutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yijeje aba baturage ko hagiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo bazabone ivuriro rizajya ribafasha.
Yagize ati "Turakora ubuvugizi ku buryo ibi bibazo bizashakirwa ibisubizo n’ubuvigizi aho bizaba ari ngombwa."
Uyu murenge wa Gashaki ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze, ukaba ugaragara nkaho ukuri inyuma mu bikorwa remezo bijyanye n’imiterere yawo kuko ufite imisozi miremire, kuri ubu hari imiryango yakuwe mu birwa bya Ruhondo ituzwa mu mudugudu.















